Umuganura Uragarutse: Abaturage Barasabwa Guhatanira Ibihembo

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Mu rwego rwo gukundisha Abanyarwanda cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga indangagaciro z’umuco w’u Rwanda Umuganura ubumbatiye, Inteko y’Umuco iramenyesha abakoresha izo mbuga nkoranyambaga ko yateguye irushanwa rya videwo ngufi ryiswe “Umunota w’Umuganura 2026.”

Rigamije gutanga ubutumwa bwubaka kandi bw’umwimerere bushishikariza Abanyarwanda aho bari hose muri rusange, by’umwihariko urubyiruko kuzizihiza Umuganura bazirikana indangagaciro ubumbatiye

Izo zirimo ubumwe, gukunda Igihugu, kwimakaza umurimo unoze, gusabana, gufashanya, guharanira kwigira n’izindi.

Muri iri rushanwa, hazahembwa abantu batatu (3) ba mbere, uwa mbere yegukane ibihembo birimo n’amafaranga miriyoni imwe (1,000,000 Frw) y’u Rwanda.

Uretse abo batatu ba mbere, n’abandi bazaboneka mu icumi ba mbere bahize abandi bazahabwa ibihembo birimo amafaranga.

Ibisabwa ku bashaka kwitabira irushanwa harimo kuba akoresha nibura rumwe mu mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’abantu benshi (TikTok, Instagram, Facebook, X, YouTube Shorts n’izindi) kandi akurikirwa nibura n’abantu ibihumbi bibiri (2,000) kuri rumwe muri izo mbuga.

Kuba ari umuntu ku giti cye, itsinda cyangwa unyuza inkuru zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga (Content Creator).

Kuri videwo izahiganwa, igomba kuba ifite igihe kitarengeje umunota umwe (1) gusa, ariko itari munsi y’amasogonda 40.

Kuba igaragaza ubutumwa bushingiye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.

Igomba kuba isobanura mu buryo bw’umwimerere kandi bushimishije icyo Umuganura ari cyo, akamaro kawo n’indangagaciro ubumbatiye;

Kuba ishishikariza Abanyarwanda kuzitabira Umuganura no kwimakaza indangagaciro ubumbatiye.

Videwo ishobora gukorwa mu buryo bw’agakino (Sketch), inkuru (Storytelling) cyangwa ikiganiro kigufi, igatanga ubutumwa bwigisha kandi bushishikariza Abanyarwanda gukomeza gusigasira Umuganura n’indangagaciro zawo.

Uwitabira irushanwa agomba kuba yemera ko videwo yatanze ari iye kandi ari umwimerere.

Itangazo rigenewe itangazamakuru ryasohowe n’Inteko y’umuco rivuga ko mu gihe videwo yaba yemejwe, nyirayo yayimenyekanisha ku mbuga nkoranyambaga ze akoresha ariko akaba yiteguye kugaragaza urubuga rumwe azahererwaho amanota mu irushanwa.

Agomba kwemera ko videwo ye yatambutswa ku mbuga nkoranyambaga z’inzego zibifitiye ububasha no kuba yakoreshwa mu bindi bikorwa by’ubukangurambaga nta kiguzi gisabwe.

Abifuza kwitabira iri rushanwa barasabwa kohereza videwo zabo zujuje ibisabwa kuri e-mail: amarushanwa@rwandaheritage.gov.rw bitarenze ku wa 20, Nyakanga, 2026.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *