Abayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Bwongereza bategereje ko Keir Starmer wari Minisitiri W’Intebe atangaza ko yeguye.
Gusa ubu ntiharamenyekana neza niba Minisitiri w’Intebe koko ari buve ku butegetsi kandi abo bakorana ntibaragira icyo babivugaho.
Naramuka yeguye, benshi mu bari imbere mu ishyaka rya Labour Part bateganya ko hari bubeho gutorwa kwa Andy Burnham wenyine kuko ntawe bari bube bahanganye.
Ibyo bishobora gutuma Burnham atangira inshingano ze bitarenze mu mpera za Nzeri, 2026.
Icyakora, bamwe mu bamushyigikiye batekereza ko iyo gahunda ishobora kuzatinda.
Burnham agomba kubanza kurahirira kuba Umudepite wa Westminster kuri uyu mugoroba, nyuma yo gutsinda amatora yo mu gace ka Makerfield mu Cyumweru gishize.

