Ku wa Kabiri itariki 23 Kamena, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga, yayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa y’itsinda rya munani ry’abasirikare bahuguwe mu rwego rwo kubongerera ubushobozi, bakaba abo muri Brigade y’Ingabo zirwanira ku butaka (Advanced Infantry Brigade Training).
Uwo muhango wabereye mu Kigo cy’Amahugurwa y’Ibanze cya Gisirikare giherereye i Nasho mu Karere ka Kirehe.
Aya mahugurwa yamaze amezi ane, agamije kongerera abasirikare ubushobozi mu myiteguro y’ibikorwa bya gisirikare, imiyoborere, kugenzura ibikorwa no kunoza ubuhanga bw’amayeri ya gisirikare.
Gen. Muganga yashimiye abarangije ayo mahugurwa, anabagezaho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, bwashimaga akazi gakorwa na RDF n’izindi nzego z’umutekano, ndetse bugashimira by’umwihariko abarangije ayo mahugurwa.
Umugaba Mukuru w’Ingabo yashimangiye ko amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru afite uruhare rukomeye mu gutegura abasirikare kugira ngo bashobore gusohoza neza inshingano zabo no guhangana mu buryo bunoze n’ibibazo bishya by’umutekano bishobora kuvuka.


