PAC Igiye Kongera Kubaza Inzego Icyaziteye Gupfusha Ubusa Amafaranga Y’Abaturage

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’lmari n’Umutungo bya Leta (PAC) igiye gutangira kubariza mu ruhame inzego 76 za Leta, zikazasobanurira Abanyarwanda icyaziteye gupfusha ubusa amafaranga yari agenewe iterambere ry’abo.

Kumva izo nzego biratangira kuva ku wa 25 Kamena kugeza ku wa 10 Nyakanga 2026, izo nzego zikazatanga ibisobanuro ku makosa yagaragaye mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’lmari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.

Perezida wa PAC Hon Valens Muhanwa ati: “Intego yacu y’ibanze ni ugukurikirana ko buri faranga rya Leta ryakoreshejwe icyo ryateganyirijwe, ko ryakoreshejwe ku gihe kandi ko hatabayeho gusesagura. Kubariza mu ruhame ntibigamije gusa kubazwa amakosa, ni n’umwanya inzego za Leta zigaragaza uburyo bwo kuyakosora no kunoza imikorere, hagamijwe gukoresha neza umutungo wa Leta mu nyungu z’Abanyarwanda.”

Inzego, imishinga n’ibigo byatumijwe byatoranyijwe hashingiwe kuri ibi bikurikira:

Inzego zabonye amanota bigayitse (advserse opinion) haba muri bugenzuzi bw’imari, iyubahirizwa ry’amategeko cyangwa igenzura ry’agaciro k’umutungo (value for money);

Inzego zabonye amanota byakwihanganirwa (qualified opinion) mu igenzura ry’agaciro k’umutungo (value for money)

Inzego zashyize mu bikorwa inama z’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ku gipimo kiri munsi ya 80% ariko hakaba harasuzumwe n’uburemere bw’ibibazo bitarakemuka;

Inzego zakorewe igenzura ricumbukuye, igenzura ryihariye cyangwa igenzura ku bijyanye n’ikoranabuhanga.

Nubwo PAC idatanga ibihano, iyo iri kubaza inzego, haba hari n’izindi zishinzwe gutahura no kugenza ibyaha mu urwego rwo kureba niba mu byakozwe nta ngingo zibirimo zigizwe ibyaha k’uburyo byakurikiranwa mu butabera.

Ifoto: Hon Muhakwa Valens uyobora PAC

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *