Dr. Yvès Habimana Mucyo ushinzwe ishami rya RBC rishinzwe iby’igituntu avuga ko burya nta rugingo rudashobora kwandura iyi ndwara.
Asobanura ko iyo udukoko twanduza igituntu tugeze mu myanya ndangagitsina tukahahurira n’abasirikare barinda umubiri ntitubashe kuhava, tuyitera kurwara.
Uyu muhanga umaze imyaka 16 muri uru rwego rw’ubuzima n’ubuvuzi, avuga ko ubusanzwe igituntu ari imwe mu ndwara u Rwanda ruharanira guca.
Ati: “Igituntu ni indwara ifitanye isano n’imibereho y’abantu, ikunda kwibasira abakene kubera imirire mibi n’ubundi buryo bwabo bwo kubaho bushyira ubuzima bwabo mu kaga.”
Ku byerekeye uko igituntu cy’imyanya ndangagitsina cyandura, Dr. Habimana Mucyo Yvès avuga ko bigenda gutyo iyo umuntu yanduje undi binyuze mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gusobanura uko bigenda, yagize ati: “Burya nta rugingo rudashobora kwandura igituntu. Iyo udukoko twa ‘basile de Koch’, ari natwo dutera igituntu, tugeze mu bihaha dutuma birwara kandi amaraso adutembereza no mu zindi ngingo harimo no mu myanya ndangagitsina.”
Aho utwo dukoko duca hose, tuba dushobora gutuma harwara, bikabaho iyo tuhageze tukahatinda bitewe n’uko abasirikare b’umubiri badutangiriye ntibatume tuhava.
Abo basirikare bahangana natwo bagatuma tubura uko dukomeza urugendo, tukigumira aho.
Abaganga bagira abantu inama y’uko burya kwisuzumisha ari ngombwa mu gihe umuntu yumvise akorora mu gihe kirenze ibyumweru bibiri.
Nuramuka ukoroye ukumva mu ntangiriro ufite akayi ariko uko iminsi yicuma ukagenda uzana igikororwa kinini, uzihutire kugana muganga.
Kwandura iyo ndwara kandi uzabibwirwa no kubira icyuya kinshi mu ijoro no guhinda umuriro, ibyo bikajyanirana no kunanuka cyane.
Dr. Yvès Habimana Mucyo ashima uruhare abajyanama b’ubuzima bagira mu kuvura igituntu kuko bagira inama abaturage muri rusange n’abo mu cyaro by’umwihariko yo kujya kwa muganga kuko imiti y’igituntu itangirwa ubuntu.
Hari igituntu ababyeyi banduza abana babo bakibatwite ariko nk’uko Habyarimana abivuga ntibibaho kenshi.
Abaturage kandi basabwa nanone kuzibukira kubana n’amatungo mu nzu kuko mu mibiri yayo yifitemo ubushobozi bwo kubana na virusi cyangwa bagiteri mbi ku bantu.
Ubukana bw’igituntu butuma hari n’ubwo abantu bakirwaye barwara igisebe ntigikire.
Byaba ari ingenzi baramutse bamenye ko bisuzumishije igituntu bakakibasangana bakabavura, byatuma bakira icyo gisebe.
Mu Rwanda, abantu bandura igituntu bagaragara mu Mujyi wa Kigali bitewe ahanini n’uko utuwe n’abantu babana begeranye kandi bahora bimuka bajya gushaka imibereho.
Abahanga bari gukora uko bashoboye ngo bazakore urukingo rw’igituntu, ikibazo kikaba icy’uko iyi ndwara yacitse mu bihugu bikora izo nkingo.
Indyo nziza, kwirinda kubana n’amatungo, kwisuzumisha kare mu gihe ukorora, isuku, bikagendana no kubahiriza inama z’abaganga…biri mu nama zarinda abantu kurwara igituntu.
Abantu bugarijwe no kurwara igituntu ahanini ni abo imibiri yabo yacitse intege kubera ubudahangarwa buke.
Abenshi muri bo ni abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bita HIV.

