Abatabazi bakomeje gushakisha mu bisigazwa by’inyubako zasenyutse abantu baba bagihumeka mu gihe hari abantu 235 bamaze guhitanwa n’umutingito ukomeye wabaye muri Venezuela.
Abakomerekeye muri iki cyiza ni 4,300, gusa iyo mibare yombi ni iy’agateganyo.
Bagenzi bacu ba BBC bavuga ko mu murwa mukuru Caracas no mu mujyi wo ku nkombe z’inyanja yitwa La Guaira, hari abaturage bumvikanaga basaba ubutabazi kubera inkuta n’ibisigazwa by’inyubako zabagwiriye.
Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe gukurikirana imitingito (USGS), umutingito wa mbere wari ufite ubukana bwa 7.2 ku gipimo cya Ritchter hanyuma nyuma y’amasegonda make ukurikirwa n’undi wari ukomeye kurushaho ufite ubukana bwa 7.5.
Hari impungenge ko umubare w’abapfuye ushobora gukomeza kwiyongera kandi abantu benshi basigaye badafite aho kuba, mu gihe hari abatinye gusubira mu ngo zangiritse batinya ko zabagwaho.
Iyo mitingito yibasiye Venezuela ku wa Gatatu saa 18:04 z’aho mu gihugu (22:04 GMT), ku munsi w’ikiruhuko rusange, bivuze ko abantu benshi bari mu ngo zabo kurusha uko biba ku munsi usanzwe w’akazi.
Ikigo USGS cyavuze ko umutingito wa mbere wabereye ku bujyakuzimu bwa kilometero 20.3, uwa kabiri uba ku bujyakuzimu bwa kirometero 10.
Kuwa Kane Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Venezuela, Jorge Rodríguez, yatangaje ko umubare w’abapfuye wiyongereye, nyuma y’uko Perezida w’agateganyo Delcy Rodríguez atangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu.
Hagati aho, hari ibihugu byasezeranyije Venezuela ubutabazi.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zizatanga inkunga ya miliyoni $ 150.
Ingabo za Amerika zohereje ubwato n’indege zo gutwara ibikoresho no mu gufasha gushakisha abarokotse ngo bahabwe utabazi bwihuse.
Jorge Rodríguez yavuze ko inyubako 250 zangiritse, izindi zirasenyuka burundu.
Inyinshi muri zo ziherereye muri La Guaira, aho amashusho yemejwe na BBC yerekanye hoteli y’amagorofa 10 yahindutse itongo.
Ku wa Kane, abaturage bakomeje gushakisha ababo baburiwe irengero.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Diosdado Cabello, yavuze ko inyubako nyinshi zasenyutse no muri Caracas, ndetse ko intara za Trujillo, Yaracuy, Carabobo, Aragua na Miranda na zo zagezweho n’ ingaruka z’iki cyiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Chacao, kagize umujyi mugari wa Caracas, Gustavo Duque, yatangaje ko ku nyubako imwe yasenyutse hapfuye abantu 11.
Mu butumwa bw’amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko amakipe y’ubutabazi ari gukuraho ibisigazwa by’inyubako kugira ngo inzobere zibashe kugera ku bantu bizeye ko bakiri bazima.
Ati: “Turi gukora ibishoboka byose ngo dukuremo abantu benshi bashoboka kandi bavemo bakiri bazima.”
Perezida w’agateganyo wa Venezuela yatangaje ko ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Maiquetía, giherereye hafi ya Caracas cyafunzwe kubera ibyangiritse bikomeye.
Mu ntera ya kilometero hafi 250 mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Caracas, andi mashusho yagaragaje inyubako y’amagorofa menshi, bivugwa ko yari hoteli, yasenyutse mu mujyi wa Tucacas uri ku nkombe z’inyanja.
Nyuma y’iyo mitingito, hakomeje indi mito, hakaba hamaze kubarurwa nibura 30, nk’uko Delcy Rodríguez yabitangaje kuri televiziyo ya Leta Venezolana de Televisión.
Ikigo USGS yagereranyije ko abapfuye bazize iyo mitingito bashobora kuzagera ku 1,000.
Aho Venezuela iherereye niho hayishyira mu kaga k’imitingito.
Iki gihugu giherereye mu isangano ry’ibintu biba mu nda y’isi biteye nk’amasahani abahanga bita ‘tectonic plates’ bijya bigira bitya bikanyeganyega.
Imbaraga zabyo ziba ari nyinshi k’uburyo niyo byabikora mu masegonda abiri, hangirika ibitagira ingano.
Umunyamakuru Luis Hernandez, ukorera i Caracas, yabwiye BBC Newsday ko bigoye kumenya neza urugero rw’ibyangiritse kubera ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi n’ihungabana rya interineti.
Mu mwaka wa 1967, iki gihugu cyahuye n’undi mutingito wishe abantu 200.

Amafoto: DailyMail

