Kenya Igiye Kwakira Inama Nyafurika Mu Kwihaza Mu Biribwa

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read

Mu Cyumweru gitaha i Nairobi muri Kenya hazabera inama mpuzamahanga izasuzumirwamo ibigikenewe ngo Afurika yihaze mu biribwa.

Iyo nama yiswe Financing Agri-Food Systems Sustainably (FINAS) 2026, ikazigirwamo uburyo burambye bwo gutera inkunga urwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa muri Afurika ku nsangamatsiko igira iti: “Kugana ku Miterere Irambye y’Imari Ishyigikira Urwego rw’Ibiribwa muri Afurika.”

Hashingiwe ku byayibanjirije, FINAS 2026 izibanda cyane ku gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe mbere, harebwe uko hakusanywa ishoramari no kugera ku musaruro ugaragara mu rwego rwo gutera inkunga ubuhinzi no kwihaza mu biribwa muri Afurika.

Urwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa muri Afurika rukomeje kugira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu no gutunga abaturage, aho rutanga hagati ya 20% na 30% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP) mu bihugu byinshi kandi rugaha akazi abarenga 60% by’abakozi.

Nyamara, uru rwego ruracyafite icyuho cy’amafaranga arenga miliyari $ 100, mu gihe ubuhinzi buhabwa munsi ya 5% by’inguzanyo zitangwa n’amabanki mu bihugu byinshi.

Iki cyuho kigira ingaruka zikomeye cyane ku bahinzi bato, abagore, urubyiruko ndetse n’ibigo bito n’ibiciriritse bikora mu buhinzi, nyamara ari bo batanga hagati ya 70% na 80% by’ibiribwa bikoreshwa ku mugabane wa Afurika.

Muri icyo gihe kandi, imihindagurikire y’ikirere, ihindagurika ry’amasoko ndetse n’izamuka ry’amafaranga Afurika ikoresha itumiza ibiribwa hanze bituma hakenerwa byihutirwa uburyo bwo gutera inkunga urwego rw’ubuhinzi burangwa no kwihanganira ibibazo, budaheza kandi bushobora kwaguka.

Mu muhango wo kumenyekanisha ku mugaragaro Inama ya FINAS 2026 wabereye i Nairobi mu kwezi gushize, Dr. Paul Ronoh, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi muri Kenya, yavuze ko iyi nama ije mu gihe gikomeye ku mugabane wa Afurika mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uru rwego.

Ati: “Inama ya FINAS iduha amahirwe yo gusuzuma uko urwego rw’ubuhinzi rwatewe inkunga no kureba niba intego twihaye zaragezweho. Dushingiye ku byo twagezeho mu nama zashize, iyi nama izafungura amahirwe akomeye kuri Afurika.”

Ibi yabivuze no mu izina rya Rashid Khator, Umunyamabanga ushinzwe Imiyoborere muri Minisiteri y’Ubuhinzi.

Yakomeje avuga ko Afurika imaze imyaka myinshi isobanura ibibazo byugarije urwego rwayo rw’ibiribwa, ariko ko FINAS 2026 izibanda mu kureba niba ibyemeranyijwe byazashyirwa mu bikorwa.

Ku ruhande rwe, Dr. Sophia Baumert, Umuyobozi w’Umushinga w’Ubuhinzi Burambye muri GIZ Kenya, yavuze ko iyi nama azaba urubuga rukomeye ruzafasha kongerera imbaraga ubufatanye bugamije kubaka urwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa rwizewe, rufite umutekano kandi rutanga umusaruro muri Afurika.

Ati: “FINAS yatangiye nk’urubuga rw’imbere muri Kenya mu 2024, ariko ubu yabaye urubuga rw’umugabane wa Afurika rwimakaza ibiganiro ku rwego rwose. Uru rubuga rutuma buri wese abazwa inshingano ze, kandi nka GIZ twiteguye gukomeza koroshya ibiganiro no gushimangira ubufatanye kugira ngo tugere ku ntego duhuriyeho.”

Mbere y’iyi nama hazabanza ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru bizibanda k’ugushyiraho Ikigega cy’Iterambere ry’Ubuhinzi, gusobanura neza Itangazo rya Kampala, guteza imbere uburyo bw’imari bwita ku bidukikije nk’inkingi y’impinduka no gutangiza itsinda riyobowe n’abikorera rizajya rikurikirana ibijyanye n’inkunga z’urwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa.

Gahunda y’iminsi itatu y’iyi nama izaba irimo ibiganiro by’Abaminisitiri n’abayobozi bakuru b’ibigo, ijambo nyamukuru ry’abatumirwa, ibikorwa biherekeza inama ndetse n’ibiganiro bigamije guhuza abafatanyabikorwa mu bucuruzi n’ishoramari.

Ibyo biganiro bizashingira ku nkingi enye ari zo:

-Guhuza politiki;

-Uburyo bushya kandi budaheza bwo gutera inkunga;

-Ubukungu bwita ku bidukikije kandi bwihanganira imihindagurikire y’ikirere;

-Ubucuruzi, ishoramari n’ubufatanye mpuzamahanga.

Inama izarangizwa n’ingendo shuri zizafasha abayitabiriye gusura no kumenya ibikorwa by’ikoranabuhanga n’ishoramari biri mu byihuta gukura muri Kenya, birimo Northern Corridor Transit and Transport Coordination Authority (NTCCTA) i Mombasa, Konza Technopolis na Tatu City.

Nk’uko Prof. Hamadi Boga, Visi Perezida ushinzwe Ishyirwa mu Bikorwa rya Gahunda muri AGRA akaba n’Umuyobozi w’ubunyamabanga bukuru bwa FINAS yabitangaje, iyi nama ni intambwe ikomeye mu rwego rwo gushakira ibisubizo ikibazo cy’inkunga z’urwego rw’ibiribwa.

Ati: “FINAS 2026 igamije kuva ku masezerano gusa ikerekeza ku ishyirwa mu bikorwa rihuriweho. Guhuza abafata ibyemezo, abafite imari n’abashyira gahunda mu bikorwa bizafasha kubona ishoramari rinini no guhindura politiki nziza ishoramari rifatika rigera ku bahinzi n’ibigo bikora mu buhinzi.”

Jared Ochieng’, ushinzwe gahunda z’imari z’ubuhinzi muri FSD Kenya, yashimangiye ko ubufatanye ari ingenzi mu gushaka uburyo bushya bwo gutera inkunga.

Yagize ati: “Urwego rw’ibiribwa muri Afurika rwahuye n’ibibazo byinshi birimo ibura ry’inkunga, ibibazo by’amasoko, intambara n’imihindagurikire y’ikirere.

Nk’abafatanyabikorwa, tugomba gufatanya, tukavugurura ubukungu bwacu kandi tugashaka inzira nziza yo gutera inkunga urwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa muri Afurika.”

Iyi nama ibaye mu gihe umugabane wa Afurika ukomeje gushyira imbaraga mu kuvugurura urwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa.

Guverinoma nyinshi ziri kongera ingengo y’imari igenewe ubuhinzi no kuvugurura politiki, mu gihe abikorera n’ibigo bitera inkunga iterambere na bo bakomeje kongera ishoramari mu buhinzi burambye no mu rwego rw’ibiribwa.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *