Bugesera: Akarere K’Ibiyaga Byinshi Kurusha Utundi Katarabyaza Umusaruro

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Akarere ka Bugesera niko gafite ibiyaga byinshi kurusha utundi kuko gafite ibiyaga icyenda mu biyaga 18 u Rwanda rufite.

Akarere ka Bugesera ni kamwe turere turindwi tugize Intara y’Uburasirazuba. Amahirwe karemano gafite ariko atarakabyarira umusaruro ni uko karusha utundi 29 dusigaye kugira ibiyaga byinshi kuko mu biyaga 18 biri mu Rwanda, kihariye icyenda muri byo.

Ibyo biyaga ni Cyohoha ya Ruguru, Cyohoha y’epfo, Rumira, Kirimbi, Gaharwa, Rweru, Mirayi, Gashanga na Kidogo.

Ibi biyaga biramutse bishakiwe amafaranga, abahanga n’abakozi bazi ibyo bakora byaba uburyo bwo gutuma aka Karere kihaza mu biribwa kakava mu turere tujya tuvugwamo amapfa.

Kuba ari kamwe mu turere dutuwe n’abaturage benshi kuko ari 551 1039 (imibare yo mu mwaka 2022) bituma iyo katejeje neza, abasonza baba benshi.

Ikindi gishingiye kuri uyu mubare ni uko abenshi muri abo baturage ari urubyiruko rukeneye kurya rugahaga, rukiga kandi rukabona imirimo rukora.

Nk’uko bimeze n’ahandi ku isi, kwihaza mu biribwa niyo ntego ya mbere ya buri Leta.

Bivuze ko hamwe mu hantu hakwiye gushyirwa imbaraga mu kuhabyaza umusaruro w’ubuhinzi ari mu Karere ka Bugesera, ibyo bishanga bigahabwa uburyo bwatuma amazi yabyo yuhira amasambu abikikije.

Ese hari icyo Leta ibiteganyaho?

Kuri uyu wa Kane italiki 25, Kamena, 2026, ubuyobozi bwa Bugesera bwatangaje ko hari gahunda yo gukorana n’abagize urugaga rw’abikorera ku giti cyabo ngo harebwe uko uwo mutungo kamere waba isoko yo kwihaza mu biribwa.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma y’inama yahuje Ihuriro ry’abashoramari n’Akarere ayoboye, Meya Richard Mutabazi yavuze ko hari intego yo kuzuhiza amazi y’ibi biyaga ariko bikaba n’ubundi buryo bwo kubyara amafaranga.

Mutabazi yagize ati: “ Ikibazo cy’amazi make ni ikibazo natwe tuzi. Mu myaka irindwi ishize, hari byinshi twakoze kuko icyo gihe twagiraga uruganda rumwe.”

Meya Richard Mutabazi ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iri huriro.

Muri icyo gihe, muri aka Karere hubatswe inganda ebyiri zitunganya amazi yiyongera ku yandi yari ahari., ubu aka karere kakaba gafite metero kibe 18,000 by’amazi ku munsi asaranganywa abagatuye badasiba kwiyongera.

Kuba hari inganda zihashingwa, bituma nazo zikenera amazi n’ibindi ngo zikore neza, ibyo bikongerera akazi ubuyobozi.

Mu ijambo ry’ikaze, Mutabazi yabwiye abashoramari ko burya Bugesera ari akarere kihariye kuruta utundi.

Ati: “Bugesera si akarere nk’utundi, gafite umwihariko udasanzwe ku rwego rw’igihugu kandi n’irembo ry’iterambere ry’ejo hazaza h’u Rwanda”.

Kari gutera imbere cyane bigizwemo uruhare ahanini no kuba gaturanye n’Uturere tw’Umujyi wa Kigali mu birometero 15 uwusohotsemo.

Abayobozi bari bitabiriye iyi nama.

Yemeza ko hagize abiyemeza kugashoramo, batazahomba kandi akabizeza ko byazazamura ibikorwa byabo by’umwihariko n’iby’igihugu muri rusange.

Nk’uko abivuga, hamwe mu handi bakwiye gushora ni mu biyaga icyenda (9) no mu bishanga.

Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Juliana Muganza nawe yemeza ko gushora muri Bugesera ari igikorwa gikwiye kwitabirwa hakiri kare.

Ati: “Inganda, ibigo by’ubwikorezi n’ububiko bw’ibicuruzwa, amahoteli, ibikorwa by’ubukerarugendo, amashuri, serivisi z’ubuzima n’ibikorwaremezo by’ubucuruzi bizagena icyerekezo gishya cy’iterambere rya Bugesera kandi bizubakwa n’abashoramari n’abanyemari b’Abanyarwanda bafatanyije n’abo mu Karere ndetse n’abaturutse ku rwego mpuzamahanga.”

Julianna Muganza asaba abashoramari kudatinda gushora mu Bugesera.

Perezida w’Abikorera mu Ntara y’Uburasirazuba, Laurien Benedata, yagaragaje ko iyi nama ibaye mu gihe nyacyo kuko u Rwanda rukomeje kwiyubaka no kuba ahantu heza ho gushora imari.

Iterambere riri kuzamuka muri Bugesera rizatuma kandi igiciro cy’imibereho kizamuka, bikazasaba ko urubyiruko rubona imirimo hirindwa ko ubushomeri bwaruzonga rukajya mu bwicamategeko.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *