Binyuze mu masezerano Oman yagiranye n’u Rwanda, rugiye gutangira gahunda nshya yo gutumiza ibikomoka kuri peteroli bikozwe hagati ya Leta ku yindi(Government-to-Government).
Ibi kandi ntibiri butinde gutangira kuko ku nshuro ya mbere bizatangira muri Kanama, 2026.
Amakuru dukesha bagenzi bacu ba Kigali Today avuga ko ikigo cyo muri Oman kitwa OQ Trading mu ishami mpuzamahanga rishinzwe ubucuruzi bw’ingufu n’ibikomoka kuri peteroli ari cyo kizabikurikirana.
Iyo gahunda, u Rwanda ruyitezeho kuzagabanya igiciro cya lisansi irugeraho ihenze, bikazatuma rutekana kurushaho ku bikomoka kuri peteroli bityo rukabasha kugenzura uko peteroli rutumiza mu mahanga icungwa mu buryo bwose.
Ubusanzwe, hafi 30% bya peteroli rutumiza hanze irugeraho binyuze mu bigo by’ubucuruzi byo muri Kenya, mu gihe isigaye yanyuraga i Dar es Salaam muri Tanzania.
Iyi gahunda nshya izagira uruhare rukomeye mu kugabanya ibiciro bya lisansi mu Rwanda no kongera ubushobozi bw’igihugu mu bijyanye n’ingufu.
Bije bikurikira andi masezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’u Rwanda na Oman yasinywe mu ntangiriro za 2026, arimo ay’ubutwererane mu nzego enye za serivisi z’ubwikorezi bw’ibicuruzwa, ubwikorezi bwo mu kirere, amasezerano y’ubufatanye mu iterambere n’ay’ikoranabuhanga no guhanga ibishya.
Umubano u Rwanda rufitanye na Oman watangiye mu mwaka wa 1998.
Nanone, ruherutse gusinyana amasezerano na Kenya arwemerera kujya rukura lisansi aho ari aho hose ku isi hataruhenze rukayigeza mu gihugu bidasabye ko hagira undi uyiruzanira akayigeza i Mombasa.

Bikubiye mu masezerano ruherutse gusinyana na Kenya binyuze kuri Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Marie-Antoine Kajangwe.
Amakuru avuga ko n’ahandi hose igihugu cyabona iki gicuruzwa mpuzamahanga ku giciro no ku ngano gikeneye harimo muri Singapore, Ubuhinde, Amerika n’ahandi, cyayigura.

U Rwanda rurashaka kwagura amarembo y’aho rwakura iki gicuruzwa cy’ingenzi mu bucuruzi, rukabikora mu rwego rwo gushakira uburyo ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri petelori risigaye riterwa na byinshi bikubiyemo n’intambara zimaze iminsi mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ubwami Bwa Oman: Igihugu cya kera kurusha ibindi mu Barabu
Oman, izina ryayo ryemewe ni Sultanate ya Oman, ni igihugu giherereye mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’Igice cy’Abarabu (Arabian Peninsula) mu Karere ka Aziya y’Uburengerazuba.
Gihana imbibi k’ubutaka na Arabiya Sawudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Yemeni.
Ku ruhande rw’inyanja, Oman ireba ku Nyanja y’Abarabu (Arabian Sea) mu Majyepfo y’Uburasirazuba no ku Ikigobe cya Oman (Gulf of Oman) mu Majyaruguru y’Uburasirazuba.
Uduce twa Madha na Musandam dutandukanijwe n’igice kinini cy’igihugu tugakora kuri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, naho Musandam igahana imbibi n’Umuhora wa Hormuz ndetse n’Ikigobe cya Oman.
Iki gihugu gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 5.46, kikagira ubuso bungana na kilometero kare 315,331. Umurwa mukuru wacyo ni Muscat, ari na wo mujyi munini kurusha iyindi.
Oman ni cyo gihugu cya kera kurusha ibindi byose mu bihugu by’Abarabu, kikaba cyarakomeje kwigenga kugeza n’ubu.
Kuva mu mwaka wa 1744, igihugu cyakomeje gutegekwa n’umuryango w’abami wa Al Bu Said.
Guhera mu kinyejana cya 17, Oman yabaye igihugu gikomeye mu karere, yubaka ubwami bwahanganye n’Ubwami bwa Porutugali ndetse n’Ubwami bw’Ubwongereza mu guhatanira ubutegetsi n’inyungu mu Kigobe cy’u Buperesi (Persian Gulf) no mu Nyanja y’u Buhinde (Indian Ocean).
Mu kinyejana cya 19, ubwami bwa Oman bwageze ku rwego rwo kugenzura uturere twambukiranya Hormuz, bugera no mu bice byaje kuba Iran na Pakistan, ndetse bugera no kuri Zanzibar mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Afurika.
Mu kinyejana cya 20, Oman yayobowe mu buryo bwagizwemo uruhare n’u Bwongereza ariko ikomeza kwihagararaho mu miyoborere yayo ya cyami.
Oman ifite ububiko bwa peteroli buri ku mwanya wa 22 ku isi. Mu mwaka wa 2010, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) ryatangaje ko Oman ari cyo gihugu cyagize iterambere rikomeye kurusha ibindi ku isi mu gihe cy’imyaka 40 yari ishize.
Nubwo ubukungu bwayo bukomeje kungukira kuri peteroli na gaz, Oman ntishingiye cyane ku bicanwa by’ibikomoka ku butaka nk’ibindi bihugu byinshi byo mu Kigobe cy’u Buperesi.
Igice cy’ubukungu bwayo gishingiye ku bukerarugendo, uburobyi, ubuhinzi n’ibindi. Banki y’Isi ishyira Oman mu bihugu bifite ubukungu bwinjiriza abaturage amafaranga menshi.
Mu mwaka wa 2024, Oman yashyizwe ku mwanya wa 42 ku isi mu bihugu bifite amahoro kurusha ibindi, nk’uko bigaragazwa na Global Peace Index.
Oman ni igihugu kiyoborwa n’umwami (Sultan) ufite ububasha busesuye, kandi ubutegetsi busigaranwa n’abagabo bo mu muryango w’abami.
Sultan Qaboos bin Said yayoboye Oman kuva mu mwaka wa 1970 kugeza yitabye Imana mu 2020.

Ku ngoma ye ni ho hatangiriye igihe kizwi nka Ububyutse bwa Oman (Omani Renaissance), cyaranzwe n’izamuka ry’imibereho myiza y’abaturage, ikurwaho ry’ubucakara, ihagarikwa ry’intambara ya Dhofar Rebellion no gushyiraho Itegeko Nshinga rya Oman.
Mu mwaka wa 2020, Haitham bin Tariq yasimbuye Qaboos aba Sultan mushya wa Oman.
Oman ni umwe mu banyamuryango b’Umuryango w’Abibumbye (UN), Umuryango w’Ibihugu by’Abarabu (Arab League), Inama y’Ubutwererane bw’Ibihugu byo mu Kigobe (Gulf Cooperation Council), Umuryango w’Ibihugu Bitabogamiye ku Ruhande na Rumwe (Non-Aligned Movement) ndetse n’Umuryango w’Ubutwererane bw’Ibihugu by’Abayisilamu (Organisation of Islamic Cooperation).

