Ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya ibyorezo, Africa CDC, cyatangaje ko muri Uganda hari umwana w’umwaka umwe n’igice wishwe na Marburg.
Iwabo ni muri Kegewa mu Burengerazuba bwa Uganda.
Iyi ndwara yica nabi ije isanga muri iki gihugu hasanzwe na Ebola yitiriwe agace ka Uganda kitwa Bundibugyo, ariko cyazahaje DRC kurushaho.
Ku byerekeye Marburg, kuri iyo nshuro ubuyobozi mu nzego z’ubuzima za Uganda zivuga ko abahuye n’uyu mwana mbere y’uko apfa nta bimenyetso byayo bagaragaza.
Africa CDC ivuga ko izafasha Uganda gukomeza gukurikirana iby’iyo ndwara, kandi ngo hari abamaze gutegurwa ngo bazafashe Uganda guhangana na Marburg nikomeza ubukana.
Marburg iherutse muri Afurika ryari ?
Icyorezo cya Marburg giheruka kugaragara muri Afurika mu bihugu bitandukanye mu myaka ya vuba aha.
Rwanda –Muri Nzeri 2024, u Rwanda rwatangaje icyorezo cya Marburg.
Cyagaragaye cyane mu Mujyi wa Kigali, cyane cyane mu bakozi bo kwa muganga. Nyuma y’ingamba zikomeye zo kugenzura icyorezo, cyarangiye mu Ukuboza 2024.
Tanzania – Muri Mutarama, 2025, igihugu cyemeje ko habonetse ubwandu bwa Marburg mu Karere ka Kagera, nyuma y’icyorezo cyari cyarahabaye no mu 2023.
Equatorial Guinea – Muri Gashyantare, 2023, iki gihugu cyahuye n’icyorezo cya mbere cya Marburg.
Ghana – Muri Nyakanga 2022, Ghana yemeje ubwandu bwa mbere bwa Marburg.
Guinea – Muri Kanama 2021, Guinea yagaragayemo ubwandu bwa mbere bwa Marburg muri Afurika y’Iburengerazuba.
Mbere y’ibi, Marburg yari yarigeze kwibasira n’ibindi bihugu birimo Uganda, Angola, DRC , Kenya na Afurika y’Epfo mu bihe bitandukanye.
Marburg ni virusi itera umuriro ukabije utuma umurwayi ava amaraso hafi ahantu hose, akagira ubuheri butuma abyimba kandi akazana ibishyute.
Ikwirakwizwa no guhura n’amatembabuzi y’umuntu wanduye cyangwa guhura n’udurama bita ko turya imbuto (fruit bats) two mu bwoko bwa Rousettus aegyptiacus, bikaba ari byo bifatwa nk’inkomoko ya mbere y’iyi virusi.
Iyo umuntu yitaweho hakiri kare kandi agahabwa ubuvuzi bufasha umubiri, amahirwe yo gukira ariyongera.

