Gutinda Ku Macagingiro Ya Bateri Bigiye Gucika- Spiro Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Félix Rubanda.

Abayobozi b’ikigo gicuruza moto zikoresha amashanyarazi Spiro Rwanda bavuga ko muri iki gihe bateri  zazo zikora neza, ariko hari ikibazo cy’ubuke bw’amacagingiro kubera ubwinshi bwa moto zisigaye ziri mu zigurwa cyane.

Babivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku iterambere iki kigo kimaze kugeraho mu myaka ikabakaba ine kimaze kigeze mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2025 n’uwa 2026, abamotari batakaga ko izi moto zifite bateri zishiramo umuriro vuba.

Uretse ibi, abamotari bataka ko amacagingiro ya bateri ari make, bigatuma iyo bayahuriyeho bayabyiganiraho.

Mu gusobanura  uko iki kibazo kiri gukemurwa, Shanton Ingabire ushinzwe ubucuruzi muri iki kigo avuga ko ibura rya bateri cyanecyane muri uyu mwaka, ryatewe n’uko hari izo batumije mu mahanga ziza guhera mu nzira kubera intambara ya Amerika na Iran.

Shanton Ingabire ushinzwe ubucuruzi.

Ati: “Izi ntambara zimaze iminsi ku isi hamwe nihuza Amerika/Isiraheli na Iran zatumye hari bateri nyinshi twari twaratumije zatinze mu bwato. Icyakora ibi byatumye dutekereza ukundi twakemura iki kibazo mu buryo burambye.”

Indi mpamvu y’umubyigano w’abashaka bateri za Spiro ni uko abaguzi bazo biyongereye ku buryo ukwezi kwa Gicurasi, 2026 kwarangiye bakoze moto 3,000 mu minsi 20 gusa.

Barabyishimiye kuko kari agahigo baciye.

Mu gukemura ubuke bw’amacagingiro, ubuyubozi bwa Spiro buvuga bwayongereye haba muri Kigali, mu mijyi yunganira uwo murwa mukruu w’u Rwanda ndetse ngo no mu Bugarama muri Rusizi hari amacagingiro.

Hari n’amacagingiro ya rutura bita ‘mega-stations’, iki kigo cyamaze kubaka muri Kigali kuko ari naho haba umubare mwinshi w’izi moto.

Yubatswe ahitwa Cosmos ( Nyamirambo); Rwandex( Gikondo) Kinamba, Kanombe, Kimironko na Batsinda zikazajya zicaginga bateri 800 ku munsi mu gihe kuri iki gihe hacagingwa bateri 300 icyarimwe.

Intego, nk’uko Rubanda avuga, ni uko  motari atazajya arenza iminota itatu ku icagingiro atarabona bateri.

Ubusanzwe bateri imwa ya Spiro igenda hagati ya kilometero 85 na kilometero 100.

Ikibazo ni uko hari abamotari bategereza ko ikonoza mbere yo kuyishyiramo undi muriro bikayitera gutakaza imbaraga zo kuzamuka.

Félix Rubanda ati: “Icyakora ubu turi kuzamura ibilometero bateri igenda.”

Shanton Ingabire ushinzwe ubucuruzi muri Spiro yabwiye itangazamakuru ko mu masaha umunani agize umunsi w’akazi basohora moto 150.

Bikorwa n’abatekinisiye 53 bubaka moto kandi buri minota itatu hasohoka moto.

Umuyobozi mukuru wa Spiro Rwanda witwa Amit avuga ko batangira gukorera mu Rwanda intego yari ugufasha Leta kwihutisha serivisi zo gutwara abantu no kubungabunga ibidukikije.

Amit uyobora Spiro Rwanda Ltd.

Ati: “Murabona ko ibura ry’ibikomoka kuri petelori ari ikibazo gikomereye isi, kigira ingaruka ku bukungu bwa henshi. Gukoresha amashanyarazi mu gutwara abantu byaje kunganira igihugu.”

Kuri we, iyo ntego iri kugerwaho.

Imibare itangwa n’iki kigo yemeza ko ubu mu Rwanda hari moto 28,561, ni ukuvuga kimwe cya kabiri cya moto zose ziri mu Rwanda kuko imibare iheruka ivuga ko hari izirenga 45,000.

Taarifa Rwanda yabajije Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Kayigi niba abona moto z’amashanyarazi ari zo zikunze gukora impanuka kurusha izindi, avuga ko ibyo atabihamya.

Atanga inama ko moto zose  zigomba gutwarwa mu bwitonzi z’ari iz’amashanyarazi cyangwa izikoresha lisansi.

Ati: “Abatwara moto z’amashanyarazi nabo bakwiye kwirinda umuvuduko kuko uri mu by’ibanze biteza impanuka. Sinavuga ko impanuka zikorwa na bamwe kuko byose ari ibinyabiziga kandi bikwiye kwitwararika, twese tukagera iyo tujya amahoro.”

Mu Mujyi wa Kigali, moto imwe muri eshanu ni iya Spiro.

Mbere y’uko umwaka wa 2026, iki kigo kivuga ko kizaba cyarasohoye moto zigera ku 60,000

Flora Lukee, ushinzwe itumanaho rya Spiro Group atangaza ko muri iki gihe bakorera mu bihugu birindwi birimo u Rwanda, Kenya na Uganda muri Afurika y’Uburasirazuba, ndetse na Benin, Cameroon na Nigeria muri Afurika y’Uburengerazuba.

Flora Lukee

Bateganya kwagurira ibikorwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Ethiopia, Malawi, Mali n’ahandi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *