Brig. Gen Patrick Karuretwa, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare, yagiriye inama urubyiruko rwitabiriye itorero Indangamirwa Icyiciro cya 16, ko icy’ingenzi rusabwa ari ukuba umuturage uharanira ko u Rwanda rukomereza cyangwa rukarenza aho rugeze.
Kuri uyu wa Kane italiki 02, Nyakanga, 2026 nibwo yabivugiye muri iri torero riri kubera mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo.
Ibyo yagarutseho muri icyo kiganiro bikubiyemo indangagaciro z’Abanyarwanda, gukunda igihugu, ubuyobozi bwiza n’inshingano z’umuturage.
Ku byerekeye inshingano z’umuturage, Patrick Karuretwa yagize ati: “ Ikibazo cy’ingenzi si ukongera kwibaza ngo ‘Ni igihugu ki nshaka kubamo?’ Ahubwo ni ukwibaza ngo ‘Ni umuturage umeze ute ngomba kuba we kugira ngo nubake igihugu nshaka?’’
Brig. Gen Patrick Karuretwa yagaragaje amateka ‘yihariye’ y’u Rwanda, agaruka ku rugendo igihugu cyanyuzemo mu bihe bikomeye kikagera ku budaheranwa no ku iterambere rirambye.
Iri terambere rirambye niryo avuga ko umuturage agomba guharanira ko ritazasubira inyuma, agasaba urubyiruko gukomereza muri uwo mujyo.

Avuga ko urubyiruko rwaba uruba mu Rwanda cyangwa uruba hanze yarwo, rukwiye kugira uruhare muri urwo rugamba rwo guteza imbere igihugu cyarwo.
Icyiciro cya 16 cy’Itorero Indangamirwa kirimo kwitabira amahugurwa azamara ibyumweru bitandatu, akaba yaratangiye ku italiki 1, Nyakanga akageza kuya 10, Kanama, 2026.
Ahurije hamwe urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga, abanyeshuri biga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda n’abarangije neza gahunda y’Igihugu y’urugerero.
Bose hamwe bahabwa ubumenyi n’indangagaciro bibafasha kurushaho gukunda igihugu, kwimakaza imyitwarire iboneye n’umuco nyarwanda, indangagaciro z’ubuyobozi, no kurushaho kugira inshingano zo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda rurizihiza ku nshuro ya 32 kwibohora kwarwo.

