Mu gihe u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zashyize ahagaragara ibirango bishya by’inzego zitandukanye zazo.
Mu byahindutse, harimo ibirango n’amabendera by’inzego zigize Ingabo z’u Rwanda, ibimenyetso byambarwa ku maboko y’impuzamkano, n’ibimenyetso by’ubuhanga bwihariye, byose bigaragaza umwihariko wa RDF, ishema ry’igihugu, ndetse n’ishusho yerekana inshingano za gisirikare.
Ubusanzwe buri rwego rw’ingabo rugira ikirango mu rwego rwo kugira ngo abaturage bamenye aho abashinzwe kubarinda bakorera.


