Mu ijambo rigenewe Abanyarwanda n’inshuti zarwo, Perezida Kagame yavuze ko kwibohora bitazarangira.
Yavuze ko ubufatanye bw’Abanyarwanda ari bwo buzatuma igihugu kigera ku iterambere gikwiye.
Ati: “Ahazaza dukwiye hari imbere yacu. Kubaka ubumwe bwacu no gushyira imbaraga mubyo twubaka nibyo bizatugeza heza dukwiriye.”
Iri jambo rivuzwe ku munsi u Rwanda rwabohoweho n’Inkotanyi ubu imyaka ibaye 32.
Ubwo ingabo zarubohoye zari zikiri ku rugamba, Perezida Paul Kagame wari uziyoboye yazibwiye ko no mu gihe kiri imbere ari zo u Rwanda rizaba rwubakiyeho.
Yaravuze ati: “Izi ngabo nirwo rufatiro rw’ibyo iki gihugu kizageraho, nizo byose bizashingiraho.”
Amateka yakurikiyeho yashimangiye ibyo yavuze kuko izo ngabo na Polisi izishamikiyeho zubatse umutekano zubaka n’ubukungu bw’igihugu.
Urugero ruhari ubu ni uko ibikorwaremezo n’ibindi bigamije guteza imbere abaturage byubatswe muri uyu mwaka wa 2026 byabariwe agaciro ka miliyari Frw 2.5.
Birimo inzu z’abatishoboye zirimo n’izatashywe na Minisitiri w’Intebe Dr.Justin Nsengiyumva na IGP Felix Namuhoranye zuzuye muri Nyabihu.
Zatashywe kandi hari na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Consolée Uwimana.
Hakozwe n’ibikorwa by’ubuvuzi, hubakwa amarerero, amashuri n’ibindi.
Ubushakashatsi bukorwa na RGB buri gihe bwerekana ko inzego z’umutekano ari zo abaturage bizera kurusha izindi.
Icyakora iz’ubuyobozi bw’ibanze zo ziza muzo banenga imikorere idahwitse.
Ubwo Dr. Justin Nsengiyumva na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye batahaga inzu zuzuye muri Nyabihu zigenewe abatishoboye, hari n’umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu Cyiciro cya Gatatu (RDF 3rd Division), Maj. Gen. Eugene Nkubito.
Zubatswe mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bafite ubushobozi buke, kubafasha gutura ahantu hatekanye kandi haboneye, no gushyigikira gahunda ya Leta y’uko abaturage bagomba gutura ahatabateza akaga.
Abaturage bazihawe bemeza ko zije gutuma ubuzima bwabo n’ubwo n’ubw’abana babo buhinduka.
Bavuga ko bagiye kubona aho kuba heza, hafite umutekano kandi habarinda ingaruka z’ibiza n’imihindagurikire y’ikirere.
Abayobozi bitabiriye uwo muhango bashimangiye ko ubufatanye bw’inzego za Leta, iz’umutekano n’abaturage bukomeje kugira uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda, cyane cyane abatishoboye.
Banashishikarije abagenerwabikorwa gufata izo nzu neza, bagakomeza kugira uruhare mu bikorwa bibateza imbere n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

