Parfait Busabizwa uhagarariye u Rwanda muri Congo-Brazzaville, Cameroun na Guinée Equatoriale avuga ko ibyo u Rwanda rwagezeho u myaka 32 rumaze rubohowe, byatumye isura mbi amahanga yari arufiteho ihinduka.
Ambasaderi Busabizwa yabivugiye mu ijambo aherutse kugeza mu bari baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza ukwibohora kwabo, mu muhango wabereye muri Hoteli yitwa Hilton -Les Tours Jumelles.
Umushyitsi mukuru yari Denis Christel Sassou N’Guesso, Minisitiri w’ubutwererane mpuzamahanga no guteza imbere ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera.
Parfait Busabizwa yavuze ko uyu munsi ari umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda, agaruka mu ncamake ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, aho Ingabo za RPA zari zirangajwe imbere na Gen. Maj. Paul Kagame zavanye igihugu mu mwijima, zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi; none ubu u Rwanda rukaba ari igihugu gifite icyerekezo kibereye Abanyarwanda b’ingeri zose.
Busabizwa Yasobanuye ko mu myaka 32 ishize, u Rwanda rwageze kuri byinshi byiza byatumye isura yarwo ihinduka mu ruhando rw’amahanga.
Ati: N’ubwo hari ibyagezweho, u Rwanda rukomeje urugendo rwo kuzamura urwego rw’iterambere”.
Ibi kandi bizakomeza guharanirwa kuko igihugu gisanganywe gahunda y’icyerekezo cy’iterambere rwise Icyerekezo 2050.
Ambasaderi Busabizwa, asoza ijambo rye yashimiye Leta ya Congo-Brazaville ku mubano mwiza ifitanye n’u Rwanda n’ubushake yagaragaje mugushimangira ko ishyigikiye Isoko Rusange rya Afurika (ZLECAf/AfCFTA) ndetse n’ingamba zigamije koroshya urujya n’uruza rw’Abanyafurika hagati y’ibihugu byabo.
Yahamagariye urubyiruko rw’u Rwanda gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’ubunyangamugayo, gukunda igihugu no gukora cyane, avuga ko ari byo shingiro rya kwibohora.
Abitabiriye ibi birori basusurukijwe n’itorero Amaliza ry’Abanyarwanda batuye I Brazzaville ndetse n’itsinda ndangamuco ryo muri Congo ryitwa Fantastique.
Uyu muhango witabiriwe n’abasaga 400; biganjemo Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Brazzaville n’inshuti zabo, abagize Guverinoma, abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu ndetse n’Imiryango mpuzamahanga n’abayobozi mu nzego zitandukanye muri Congo.

