Iran Yongeye Kurasa Ku Ncuti Za Amerika

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Iran ivuga ko yarashe ku ngabo za Amerika ziri muri Bahrain no muri Kuwait.

Mu gihe amakimbirane hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika atararangira, Iran yatangaje ko yagabye ibitero ku birindiro bya Amerika biri muri Bahrain na Kuwait, nyuma y’uko Amerika nayo igabye ibindi bitero ku butaka bwa Iran.

Ishami ry’ingabo za Amerika rishinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare ryatangaje ko ibyo bitero byari bigamije ‘guhana bikomeye’ abibasira ubwato bw’ubucuruzi n’ababukoramo baca mu muhora wa Hormuz.

Kuri uyu wa Gatatu italiki 08, Nyakanga, umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran witwa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) watangaje ko warashe misiles ku birindiro bikomeye bya Amerika biri ahitwa Bandar Salman ahari icyicaro cy’ingabo za Amerika zirwanira mu mazi muri Bahrain n’ahitwa Ali Al Salem Air Base muri Kuwait.

Ikindi ingabo za Iran zigamba ni ukurasa imwe muri drones zikomeye ku isi y’Abanyamerika yitwa MQ-9 Reaper.

Ibyo Iran yakoze bije nyuma y’uko Amerika nayo yatangaje ko yarashe kuri Iran yihorera ku bitero yari yagabye ku bwato butatu bwacaga muhora wa Hormuz, Washington ikavuga ko ibyo byari ukurenga ku masezerano yo guhagarika intambara.

Iran irabihakana, ikavuga ko ibyo ishinjwa nta shingiro bifite.

CENTCOM yavuze ko imyitwarire ya Iran “iteje akaga kandi ari ukurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano.”

Amerika yahagaritse ibyo yari yaremereye Iran by’uko yatangira kugurisha ibikomoka kuri petelori.

Mu rwego rwo gukaza igitutu kuri Iran, Amerika yahise ikuraho uruhushya yari yayihaye rwo kongera kugurisha peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Ibi bikozwe nyuma y’igihe gito hatangiye agahenge kari kemeranyijweho ngo harebwe niba hazatangira ikindi cyiciro cy’ibiganiro byari bwibande ku kibazo cy’uko Iran yahagarika gutunganya Iranium.

Mu kwezi gushize (Kamena), Amerika na Iran bari basinye amasezerano y’agateganyo agamije kurangiza intambara yatangiye kuwa 28, Gashyantare, 2026.

Mu byemeranyijweho mu cyiciro cy’ibiganiro giheruka harimo ko Iran yakongera gufungura Hormuz ku bwikorezi bwo mu nyanja no gukomeza ibiganiro ku bijyanye na gahunda yayo y’ingufu za nikileyeri ndetse n’ibihano Amerika yayifatiye bigakurwaho.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Baqer Qalibaf yashinje Amerika kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano.

Yavuze ko usibye ibitero bya gisirikare biherutse, Amerika yanongeye gufatira Iran ibihano bya peteroli, bibangamira ibyo Iran yari yarahinduye ku micungire ya Hormuz.

Iran kandi inenga ko Amerika ikomeje gushyigikira ibitero bya Israel kuri Lebanon.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga X, Qalibaf yagize ati: “Igihe cyo gutera ubwoba no kwambura ibihugu uburenganzira bwabyo cyararangiye. Ntidushobora kwemera gucishwa bugufi.”

Nyuma yo gusinya amasezerano y’agateganyo, amahoro yatangiye kuzamo agatotsi kuko Amerika yakomeje kugaba ibitero kuri Iran, ivuga ko iri ukwihorera ku bitero byibasira ubwato bunyura muri Hormuz.

USA Today yanditse kandi ko ibyo bitero atari ibya vuba aha kuko kuwa 26 no kuwa 27 Kamena, uyu mwaka nabwo Amerika yagabye ibitero ku bikorwa remezo bya gisirikare bya Iran birimo uburyo bwo kwirinda ibitero byo mu kirere n’ububiko bwa drones.

Perezida wa Amerika, Donald Trump, yari aherutse kuburira Iran ko nikomeza kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano yashyizweho muri Mata, Amerika ishobora kongera gukoresha ingufu za gisirikare.

Ati: “Hashobora kuzagera igihe tudashobora gukomeza kwihangana, tugahatirwa kurangiza mu buryo bwa gisirikare ibyo twatangiye. Nibiba bigeze aho, Repubulika ya Kisilamu ya Iran ntizongera kubaho.”

Ingaruka ku bukungu bw’isi

Nubwo impande zombi zakomeje ibiganiro bitaziguye biciye ku bahuza i Doha muri Qatar, umwuka mubi uracyahari.

Perezida Trump yavuze ko ibiganiro byari “byagenze neza cyane” gusa ngo ubutegetsi bwe bukomeje guhuza ibihano by’ubukungu n’ibikorwa bya gisirikare mu rwego rwo kongera igitutu kuri Tehran.

Nyuma y’uko Amerika ikuyeho uruhushya rwa Iran rwo kugurisha peteroli, igiciro cy’akagunguru ka lisansi itayunguruye cyahise kizamuka kigera hafi ku $76, ni ukuvuga hafi ya 6%, ibintu byongera impungenge ku isoko mpuzamahanga ry’ingufu z’uko ibintu mu bukungu bw’isi bigiye kuzamba.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *