Ubwato Bwagaragayemo Hantavirus Bwangiwe Inkombe Bwakukiraho

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Perezida w’ibirwa bya Canary Islands yatangaje ko atemera umugambi wa Guverinoma ya Spain wo kumusaba kwemerera ubwato bwagaragayemo virusi yiswe Hantavirus guhagarara ku nkombe z’igihugu cye.

Ubwo bwato bwitwa MV Hondius, bwahagurutse muri Argentina ku itariki ya 1 Mata, 2026 bukaba bwaragaragayemo icyorezo cya hantavirus cyahitanye abantu batatu nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’ubuzima, WHO, ryabitangaje.

Biteganyijwe ko buzagera mu birwa bya Canary Islands mu minsi mike iri imbere, ariko Fernando Clavijo ibiyobora yagize ati: “Sinshobora kwemera ko ubu bwato bwinjira hano.”

Hagati aho hari abagenzi benshi bari kuri ubu bwato banduye mu gihe batatu bamaze kwitaba Imana.

Hari kandi umugabo uri mu bitaro mu Busuwisi wasanzwemo iyi virusi nyuma yo kugenda kuri ubu bwato.

Hantavirus ni iki?

Hantavirus ni itsinda rya virusi zikwirakwizwa cyane n’imbeba.

Iyi virusi yandurira ku bantu ahanini binyuze mu guhumeka umwuka urimo uduce tw’imyanda cyangwa inkari z’izo mbeba.

Nk’uko ikigo cya Amerika gishinzwe kurwanya ibyorezo Centers for Disease Control and Prevention kibivuga, kwandura bibaho iyo iyo virusi igiye mu kirere ivuye mu nkari, imyanda cyangwa amacandwe y’izo mbeba runaka agahumeka uwo mwuka.

Nubwo bibaho gake, umuntu ashobora no kuyandura arumwe cyangwa akomerekejwe n’imbeba.

Hantavirus Pulmonary Syndrome (HPS) igaragazwa no kumva umuntu ananiwe, afite umuriro n’ububabare bw’imitsi.

Nyuma bishobora gukurikirwa no kubabara umutwe, isereri, gutitira, kuruka no guhitwa.

Iyo igeze ku rwego rwo gufata ibihaha, uwo yafashe aba afite ibyago bya 38% by’uko yamuhitana.

Birakomeza kandi bigafata n’impyiko, zikarwara ibyo abahanga bita Hemorrhagic Fever with Renal Syndrome (HFRS), ishobora no gutuma umuntu anyara amaraso.

Iyi yo irakomeye kurushaho kuko yibasira cyane impyiko.

Mu bihe byayo bya nyuma ishobora gutuma umuvuduko w’amaraso ugabanuka cyane, umuntu akavira imbere mu mubiri kandi impyiko zikananirwa mu buryo bukabije.

Kwirinda iyo ndwara bikubiyemo guhungira kure imbeba, gusukura neza ahashobora kuba imyanda yazo ukoresheje uburyo bwo kwirinda guhumeka umukungugu w’ahoe hantu.

Nta muti wihariye uvura hantavirus, ariko kuvurwa hakiri kare mu bitaro bifasha kugabanya ubukana bwayo.

Iyi nkuru igaragaza uburyo indwara zituruka ku nyamaswa zishobora guteza ikibazo gikomeye ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu ngendo z’indege n’ubwato butwara abantu benshi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *