Perezida Paul Kagame avuga ko ubwenge buhangano ari ingenzi mu gutuma ubukungu buzamuka. Yemeza kandi ko ubwenge buhangano bukwiye kubera bose ingirakamaro, akamaro kabwo ntikabe aka bamwe. Yabivugiye mu Busuwisi, i Geneva, ahari kubera inama mpuzamahanga ku bwenge buhangano yiswe AI For Good Global Summit 2026 yatangiye kuri uyu wa Kabiri ikazarangira ku italiki 10, Nyakanga, 2026.
Nk’umwe mu baherutse gutorerwa kuyobora Umuryango mpuzamahanga wo guteza imbere ubwenge buhangano, Perezida Kagame avuga ko inshingano zimutegereje we na bagenzi be, ari ingirakamaro.
Avuga kandi ko ubwumvikane buke mu bihugu bikomeye ku isi, bwatumye ikoranabuhanga naryo riba ubundi buryo bwo guhanganiramo.
Asanga ibi bituma icyo ubwenge buhangano bwaremewe mu by’ukuri, ari cyo iterambere, kitagerwaho neza.
Anemera ko hari byinshi abantu batarabonera ibisubizo kucyo ubwenge buhangano mu by’ukuri ari cyo.
Ku rundi ruhande, Perezida Kagame avuga ko ibyo bidakwiye gutuma abantu batakaza ikizere ahubwo bakwiye guharanira ko ibibazo bihari bihinduka amahirwe yo kugera ku byiza ‘bizanwa n’ubwo bwenge.’
Ati: “ Tugomba kubukoresha mu nyungu dusangiye twese.”
Kagame yongeye kuvuga ku mwanya Afurika ifite no mu by’ubwenge buhangano, akemeza ko kuba mu mwaka wa 2050 uyu mugabane uzaba ufite abaturage benshi kandi bakiri bato, biwuha amahirwe yo kuzabyaza umusaruro ubwenge buhangano ku rwego rugaragara.
Ndetse ngo urubyiruko rwa Afurika rwatangiye kwerekana ko hari umusaruro rwabyaza iryo koranabuhanga, ingero zabyo zikaba ari nyinshi nk’uko Perezida Kagame abivuga.
Asanga kandi hari ahantu hatatu hakwiye gushyirwa imbaraga mu gutuma ubwenge buhangano bugirira benshi akamaro.
Aho ni mu kubaka ibikorwaremezo bituma bukoreshwa neza, gushyiraho uburyo bwaza mudasobwa butuma butanga umusaruro hakiyongeraho n’ingufu zituma ibyo byose bikora.
Za Leta n’abikorera ku giti cyabo nizo zigomba kubishyiramo imbaraga ku bufatanye busesuye.
Kubakira abantu ubushobozi nabyo ni indi ngingo asanga izatuma ubwenge buhangano bugira akamaro abantu babwitezeho.
Kaminuza nazo zikwiye gukomeza kunoza amasomo zitanga muri urwo rwego ngo agendane n’aho ibintu bigeze.
Kuri Perezida Kagame, ibi bigomba kuzagendana n’uko ababishinzwe bazabazwa ibyo bashinzwe mu rwego rwo kureba niba bigera kucyari kigambiriwe no kubaka ikizere hagati y’abo bireba bose.
Yabwiye abari muri iyo nama yiswe ‘AI For Good, Global Summit’ ko u Rwanda rwubatse ikigo gikoresha ubwenge buhangano mu gukusanya no gusesengura amakuru y’ubuzima, agafasha mu kumenya ko indwara runaka ishobora gukura ikaba icyorezo, bityo hakabaho kubikumira.
Avuga kandi ko Inteko Nyafurika y’Ikoranabuhanga mu bwenge buhangano yise Smart Africa Board mu mwaka ushize yashyizeho Inama Nkuru y’Ubwenge buhangano, akemeza ko ubwenge buhangano buzagirira akamaro Afurika y’ejo hazaza.
U Rwanda kandi ruherutse gushyiraho Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwenge buhangano, kikazaba uburyo bwiza bwo kurufasha kubyaza umusaruro iryo koranabuhanga.

