Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje kuri uyu wa Gatatu ko agahenge kari hagati ya Iran na Amerika karangiye, avuga ko gukomeza kuganira nabo ari uguta igihe.
Iyo mvugo iteye impungenge z’uko intambara ikomeye ishobora kongera kubura hagati ya Amerika na Iran, ibihugu byari bimaze igihe gito bisinyanye amasezerano y’agahenge.
Trump yagize ati: “Ntekereza ko ibyacu nabo byarangiye.”
Yabitangarije mu nama y’abayobozi ba NATO iri kubera Ankara muri Turikiya, abivuga nyuma y’umunsi umwe ingabo za Amerika zigabye ibitero birenga 80 kuri Iran mu kwihimura ku bitero Iran yari yagabye ku bwato bwanyuze mu muhora wa Hormuz.
Iran nayo yari imaze igihe gito irashe ku birindiro by’ingabo za Amerika biri muri Bahrain no muri Kuwait.
Mu kuvuga icyamuteye kubona ko nta mpamvu yo gukomeza kuganira na Iran, Trump yagize ati: “Ni abantu b’ibisambo, bafite imitekerereze mibi. Bayobowe n’abantu bafite ibibazo byo mu mutwe kandi b’ubugome n’urugomo. Njye mbona kuganira nabo ari uguta igihe. Ni abanyabinyoma… bafite ikibazo mu mitekerereze yabo. Barasaze. Kuri njye rero, byose birarangiye.”
Yavuze ko ibiganiro na Iran bishobora gukomeza, ariko ko adafite icyizere ko hari icyo bizageraho.
Ati: “Nzemera ko abahuza bacu bakomeza ibiganiro nibabishaka, ariko njye simbona hari icyo bizatanga.”
Nyuma y’aya makuru, ibiciro bya peteroli byari byagabanutse byahise byongera kuzamuka kubera impungenge ko yakongera kubura bitewe n’intambara ishobora gufata indi ntera niba umujinya wa Trump umuteye kurasa Iran.
Mu kwezi gushize, Amerika na Iran bari basinye amasezerano y’agateganyo yo kongera gufungura Hormuz kugira ngo ubwato bwongere buyinyuremo, mu gihe ibiganiro ku kibazo cya gahunda ya Iran y’iby’ingufu za nikileyeri no gukuraho ibihano Amerika yayifatiye byari gukomeza.
Ariko ubu ayo masezerano y’agateganyo arasa n’ayasenyutse mbere y’uko iminsi 60 yari yarateganyijwe ngo habeho amasezerano arambye irangira.
Mbere yaho, Trump yari yaragaragaje icyizere ko ibiganiro bizatuma Iran yemera kugenzurw kuri gahunda yayo ya nikileyeri.
Uku kongera kubura imirwano kwabaye igihombo kuri Trump, wari waravuze ko impamvu ikomeye yatumye ashaka amahoro ari uko atifuzaga kuzaba nka Herbert Hoover, wabaye Perezida wa Amerika igihe isi yari mu kaga gakomeye k’ubukungu bwasenyutse nyuma y’Intambara ya Mbere y’isi, hari mu mwaka wa 1929.
Umuhati wa Trump wari uko Hormuz yakongera gufungurwa kugira ngo 20% y’ibikomoka kuri petelori byawucagamo bibone inzira, isi ntikomeze kubura aya mavuta y’ingenzi mu bucuruzi mpuzamahanga.
Ku ruhande rwa Iran, abayobozi bayo basaga n’abifuza amahoro kuko igihugu cyari gihugiye mu minsi yo kunamira no gushyingura Ayatollah Ali Khamenei, Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, wapfiriye mu gitero cy’indege cyagabwe mu masaha ya mbere y’intambara muri Gashyantare, 2026.
Muri Amerika, bamwe mubasanzwe bashyigikiye gufatira Iran ibihano bikomeye bari banenze ayo masezerano y’agateganyo, bakavuga ko yagabanyije igitutu cy’ubukungu kuri Iran kandi agasiga ibibazo bikomeye byo kuzaganirwaho nyuma.
Kuva ibiganiro by’agahenge kagombaga kuganisha ku mahoro byatangira, impande zombi zakomeje guterana amagambo no kugabanaho ibitero.

