Hatangijwe Ubufatanye Bw’u Rwanda Na Misiri Mu Bwenge Buhangano

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Mu rwego rw’Inama ya WSIS, u Rwanda na Misiri byasinye amaserano yo gufatanya mu guteza imbere ubwenge buhangano.

Ni amasezerano y’Ubwumvikane (MoU) agamije guteza imbere ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI) n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu Rwanda, Paula Ingabire, hamwe na Rafaat Hendy, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Itumanaho n’Ikoranabuhanga ya Misiri.

Aya masezerano azafasha ibihugu byombi gukorana mu nzego zo guteza imbere ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano (AI) mu buryo buboneye kandi bufite inshingano, guteza imbere serivisi za Leta zishingiye ku ikoranabuhanga (Digital Government); gushyigikira inovasiyo n’ubushakashatsi mu ikoranabuhanga.

Arebana kandi no guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abaturage, cyane cyane urubyiruko, mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Ubu bufatanye kandi bugamije kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza h’Afurika hushingiye ku ikoranabuhanga, aho ubu bwenge n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga bizafasha guteza imbere ubukungu, serivisi za Leta, uburezi n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Misiri ni kimwe mu bihugu bya Afurika bimaze gutera imbere mu rwego rw’Ubwenge Buhangano (AI), nubwo itaragera ku rwego rw’ibihugu bikomeye ku isi nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa u Bushinwa.

Mu mwaka wa 2021, Misiri yashyizeho Gahunda y’Igihugu y’Ubwenge Buhangano (National AI Strategy), igamije kubukoresha mu nzego zirimo ubuzima, ubuhinzi, uburezi, ubutabera n’imirimo ya Leta.

Izi ziri mu nzego n’u Rwanda rushaka guteza imbere mu buryo bw’ikoranabuhanga rikoresha ubwenge buhangano.

Misiri kandi ifite za kaminuza n’ibigo by’ubushakashatsi bikomeye, nka Cairo University, Ain Shams University na The American University iba i Cairo, bigatanga amasomo n’ubushakashatsi ku bwenge buhangano.

Yakiriye ibigo byinshi by’ikoranabuhanga mpuzamahanga bifite ibikorwa by’ubushakashatsi n’iterambere (R&D), harimo Microsoft, IBM na Huawei.

Iki gihugu kandi ni umwe mu banyamuryango bashinze gahunda ya Afurika yiswe African Union Continental Artificial Intelligence Strategy, kandi igira uruhare mu gushyiraho umurongo ngenderwaho wo gukoresha ubwo bwenge muri Afurika.

Mu bipimo byinshi by’iterambere ry’ubu bwenge muri Afurika, Misiri ikunze kuza mu bihugu bya mbere, hamwe na Afurika y’Epfo, Kenya, Nigeria, Maroc na Tuniziya.

Ubufatanye n’u Rwanda buzarumarira iki?

U Rwanda rurashaka kuba intangarugero mu bwenge buhangano muri Afurika.

Aya masezerano u Rwanda rwagiranye na Misiri azarufasha gusangira ubumenyi n’ubunararibonye mu kubaka porogaramu za AI(ubwenge buhangano), guhugura inzobere z’Abanyarwanda; guteza imbere ubushakashatsi n’inovasiyo; gukoresha AI mu kunoza serivisi za Leta no guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ku ruhande rw’u Rwanda, narwo rumaze gutera intambwe ishimishije mu ikoranabuhanga no gutanga serivisi za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ubufatanye n’igihugu nka Misiri bushobora kwihutisha urugendo rwarwo kubaka ubushobozi mu bwenge buhangano no guteza imbere ibisubizo bishingiye kuri AI ku mugabane wa Afurika.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *