Thailand: Inkongi Yishe Abantu 27, Benshi Bazira Kubura Umwuka

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Thailand ni igihugu kiri muri Aziya.

Polisi n’inzego z’ubutabazi muri Thailand zivuga ko inkongi yadutse mu kabari gafite akabyiniro yishe abantu 27 abandi 25  barashya bikomeye. Akabari byabereyemo gaherereye mu Mujyi wa Bangkok, umurwa mukuru w’iki gihugu cyo muri Aziya.

Ababonye ibyabaye bavuga ko umuriro watangiriye hafi y’aho abahanzi baririmbiraga, mu kabari kari mu gace ka Chatuchak gakunda gusurwa n’abantu benshi.

Nyuma wahise ukwirakwira mu buryo bwihuse, uhura n’amashanyarazi, maze umwotsi mwinshi wuzura mu nyubako.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abakiliya bahunga bafite ubwoba bwinshi, bamwe imyenda yabo yafashwe n’umuriro, bagerageza gusohokera ku muryango mukuru wari wamaze gukongoka.

Abazimya umuriro bageze aho byabereye nyuma gato ya saa sita z’ijoro, babasha kuwuzimya mu gihe gito.

Bageze imbere basanga imibiri myinshi y’abahitanywe n’iyi nkongi iri mu bwiherero, aho bikekwa ko bari bahungiye bizeye kurokoka.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Thailand, Kitrat Panphet, yavuze ko benshi mu bapfuye basanzwe mu bwiherero.

Ati: “Benshi mu bapfuye twabasanze mu bwiherero. Umuriro ukimara kwaduka abantu bagize ubwoba, kandi nta mashanyarazi yari akiriho.”

Kaew-udon Poungppany, umusore w’imyaka 24 ukomoka muri Laos, yavuze arira ko yagerageje kugera kuri murumuna we wari imbere ngo amutabare ariko birangira ahasize ubuzima.

Ati: “Nafashe kizimyamuriro ngerageza kuwutera ku muryango, ariko sinabashije gukomeza imbere. Numvaga abantu bataka basaba ubufasha.”

Umwe mu barokotse yavuze ko yarokotse ku munota wa nyuma kuko yari asohotse hanze kunywa itabi mbere gato y’uko umuriro utangira.

Uyu mugore w’imyaka 41 witwa Usa Tadsree yavuze ati: “Numvise ikintu gituritse cyane mu buryo butunguranye. Nyuma yaho nta nzira yo gusohoka yari isigaye.”

Yavuze ko yabonye abatabazi bakura umurambo w’inshuti ye bari bamaze iminota mike bicaranye banywa agacupa ari nako bumva umuziki.

Ati: “Nahise nta umutwe.”

Iperereza ry’ibanze ryakozwe n’ishami rishinzwe gukumira ibiza muri Bangkok ryerekanye ko inkongi ishobora kuba yatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi cyabereye muri kimwe mu byuma bikonjesha umwuka (air conditioner), nubwo impamvu nyayo itaratangazwa.

Abayobozi basezeranyije abaturage ko hazakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateje iyi nkongi.

Minisitiri w’Intebe wa Thailand, Anutin Charnvirakul, yasuye aho byabereye mu gitondo cyo ku wa Mbere, avuga ko umwe mu bahanzi waririmbaga igihe umuriro wadukaga yamubwiye ko habanje kumvikana ikiturika, abantu bose bagatangira guhunga umwotsi n’umuriro.

Yongeyeho ko abantu benshi bananiwe gusohoka kuko bahungiye inyuma y’inyubako, bamwe bakihisha mu bwiherero.

Abashinzwe kuzimya umuriro bavuga ko bamenyeshejwe iby’iyi nkongi n’umushoferi wari uri kunyura hafi aho, maze babasha kuwugenzura mu gihe cy’iminota hafi 30.

Nubwo bawuzimije, abagabo icyenda n’abagore 18 bahise bitaba Imana. Abantu 73 bakomeretse, muri bo 25 bakaba barembye cyane.

Nyiri aka kabari na we ari mu bitaro aho ari kwitabwaho byihariye.

Umwotsi ni wo wishe benshi

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira ibiza muri Bangkok, Suriyachai Raviwan, yavuze ko ibimenyetso bya mbere bigaragaza ko benshi mu bapfuye bishwe no guhumeka umwotsi mwinshi.

Guverineri wa Bangkok, Chatchart Sittipunt, yavuze ko imitako yo ku gisenge cy’ako kabari yari ikozwe mu bikoresho bifatwa n’umuriro ku buryo bworoshye, bikaba byatumye umuriro ukwirakwira vuba.

Yongeyeho ko hari abantu bataye ubwenge ubwo bari bageze hafi y’umuryango wo gusohokeramo mu gihe ibintu bigenze nabi.

Uwo muryango bawita Emergency Exit.

Umumotari witwa Surin Jaiharn yavuze ko yafashije abantu batanu gusohoka akoresheje imyenda azimya umuriro wari wabafashe.

Mu gitondo cyo kuri wa Mbere, inzego z’umutekano zari zazitiye aho inkongi yabereye.

Hagaragaraga amadirishya yamenetse, ibikoresho byo mu kabari byasohowe hanze ndetse n’imifuka irimo imibiri y’abahitanywe n’iyi mpanuka.

Imbere mu nyubako, ibikoresho, inkuta n’igisenge byose byari byahiye byabaye umukara, mu gihe igisenge cyari cyarasadutse ahantu henshi. N’ubwo umuriro wari wamaze kuzima, umunuko w’ibyahiye wari ugikwirakwiriye muri ako gace.

Ibiro by’ubuyobozi bw’Akarere ka Chatuchak byatangarije BBC ko inyubako ikoreramo aka kabari izafungwa mu gihe cy’iminsi 30.

Leta ya Thailand yatangaje ko buri muryango wabuze uwawo uzahabwa impozamarira ya $880 mu gihe abakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro bakazahabwa $120.

Thailand si ubwa mbere ihuye n’impanuka nk’iyi.

Mu mwaka wa  2022, inkongi yibasiye akabari kari mu mujyi wo mu Majyepfo ya Bangkok ihitana abantu 22.

Ku wa 1 Mutarama 2009, abantu 66 bapfiriye mu nkongi yibasiye inzu y’imyidagaduro i Bangkok mu gihe abandi barenga 200 bakomerekaga ubwo bizihizaga umwaka mushya.

Muwa 2024 nabwo, inkongi yatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi yishe inyamaswa zigera ku 1,000 mu isoko rikomeye rya Chatuchak rizwi cyane muri Thailand.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *