Nubwo mu Ntara y’Uburasirazuba n’ahandi mu Turere dutunze amatungo kurusha utundi, havugwa ubuganga, ntibibuza bamwe mu bahatuye kurya inyama z’amatungo ayirwaye.
Ubuganga bwatumye Leta yanzura ko nta matungo arisha agomba gutembera, kuribwa cyangwa kugurishwa mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ryayo no kurinda abaturage kwanduzwa nayo.
Umunyamakuru wa Taarifa Rwanda ukorera mu Burasirazuba avuga ko hashize iminsi hatanzwe amabwiriza yo gukumira urujya n’uruza rw’amatungo.
Ayo mabwiriza ya RAB, nk’uko bigaragara mu ibaruwa iki kigo cyandikiye uturere harimo n’utw’Amajyaruguru, asaba abayobozi n’abandi bireba kwihutira kumenyekanisha itungo rifite umuriro, iryananiwe kurisha n’iriva amaraso aho ari ho hose cyane cyane mu mazuru.
Iki kigo cyaboneyeho gusaba ko nta tungo ryuza (inka, ihene n’intama) riva aho riri kandi kuyabaga ngo aribwe ntibyemewe.
Amatungo atarandura nayo agomba gukingirwa.
Icyakora, izo ngamba ntizibuza abanyamerwe kwitwikira ijoro bakagira ayo babaga, bagahamagarana bakagura inyama.
Abazi aho bibera bavuga ko hari bamwe mu baturage basanze gukurikiza iby’ako kato mu buryo bwuzuye, batabishobora.
Umworozi ufite ihene cyangwa inka yari ategerejeho agafaranga yemeza ko ubu agiye gusonzana itungo.
Si aborozi bonyine bibaza uko bizabagendekera niba ibintu bikomeje bityo ahubwo n’abandi bafite aho bahuriye n’ubworozi barimo naba ‘mucoma’ bibaza uko bagiye kubaho.
Umwe muri bo witwa Damascène utashatse ko irindi zina rye ritangazwa yagize ati: “Kuba inaha haba amatungo menshi, bituma tubona ayo tubaga akotswa. Iyo hanzuwe ko amatungo ashyirwa mu kato, ubwo dutangira guhanganyikishwa n’igihombo.”
Mukuralinda nawe yungamo ko ayo mabwiriza atabuza ko hari aborozi bitwikira ijoro bakabaga itungo.
Ati: “Inyama ni nk’itabi. Ntiwabuza umukunzi wazo kuzirya keretse nta tungo cyangwa inyamaswa abona hafi aho. Iyo hari ugushije itungo bumaze kwira, ahamagara undi akaza akihahira.”
Ba mucoma bafite imiryango batunze bari mu bavuga ko bahangayikishijwe n’izi ngamba.
Basaba Leta kureba uko ingamba zo guhashya iki kibazo zakwihutishwa zigatanga umusaruro, amatungo agakomererwa.
Ukurikije ibaruwa ya RAB, uturere turimo ubuganga ni Rulindo, Burera, Gicumbi mu Majyaruguru, Kirehe, Kayonza na Rwamagana mu Burasirazuba.
Ni ibaruwa yanditswe ku italiki 26, Kamena, 2026 gusa amakuru atangwa na mugenzi wacu ukorera mu Burasirazuba yemeza iyo ndwara yageze no muri Gatsibo.
Abayobozi mu nzego z’ibanze bavuga ko iby’uko hari abitwikira ijoro bakabaga amatungo afite buriya burwayi batari bayizi, ubu bagiye kubikurikirana.
Igiteye impungenge murushaho ni uko n’abantu bandura ubuganga.
Ubusanzwe, ubuganga bubarirwa mu ndwara bita ‘zoonotic diseases’, zigira ubushobozi bwo kuva mu matungo zikanduza abantu.
Bukwirakwizwa n’umubu ukwiza za virusi igera ku muntu binyuze k’ukuba yakoze cyangwa yabaze iryo tungo.
Amakuru atangwa na RAB mu kwirinda iyo ndwara avuga ko bibujijwe kubaga inka, ihene cyangwa intama irwaye cyangwa ikekwaho indwara y’ubuganga.
Gutwara inyama z’amatungo afite ibyo bibazo nabyo si byiza ahubwo ziba zigomba gutabwa.
Igihe umuntu arwaye cyangwa abonye umuntu ufite ibimenyetso by’ubuganga, yihutira kumenyesha umujyanama w’ubuzima, ivuriro rimwegereye cyangwa agahamagara umurongo wa telefone: 114.
Hari umuganga wabwiye Taarifa Rwanda ko ibimenyetso by’ubuganga ku bantu birimo umuriro, kuribwa umutwe, kubabara imitsi, kuva amaraso mu mazuru n’ahandi hari umwenge ku mubiri.
Ku borozi iyo ndwara itera igihombo gikomeye bitewe no kugabanuka k’umukamo, inka zikananuka, uruhu rukangirika kandi zigapfa.
Ikibazo cy’ubuganga kije mu gihe mu gihugu hari ikibazo cy’ubuke bw’inyama kubera ko izuba ryatumye urwuri rugabanuka, ndetse hari impungenge ko n’umukamo uri bugabanuke ku kigero kinini.
Tumwe mu turere tuvugwamo iyi ndwara dusanzwe twororerwamo inka nyinshi, urugero rukaba Akarere ka Gicumbi.

