Taarifa Rwanda yamenye ko abantu 10 baherutse gupfa bazize ikirombe bose bashyinguwe mu mpera z’icyumweru gishize.
Bakomokaga mu Ntara zinyuranye zirimo iya Amajyaruguru, hakabamo n’umwe wo muri Bugesera kandi aho iki cyago cyabereye ni mu mwobo ufite metero 30 z’ubujyakuzimu na metero 300 z’umurambararo.
Ubucukuzi bw’aho kandi bumaze igihe kirekire, bikaba bisaba ko kugira ngo hasubiranywe cyangwa hakorwe k’uburyo hatekanye, byasaba igihe kitari munsi y’amezi atanu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba ahabereye iki cyago yabwiye Taarifa Rwanda ko imiryango y’abo bantu yamaze kubacyura irabashyingura.
Abo bantu barimo umusaza w’imyaka 62 witwa Uwimpuhwe Jean Marie Vianney wavutse mu mwaka wa 1964.
Abandi ni umuto muri bose witwa Olivier Gashirabake wapfuye afite imyaka 22.
Abandi ni Léo Ndimubanzi, Oscar Harindintwali, Hafashimana Alexandre, Mukeshimana Claudine, Maniriho Barack, Furaha Jean de Dieu, Nshimiyimana Kazibwe na Musabyimana Thérèse.
Amakuru yatangajwe mbere, yavugaga ko abo bantu barimo abagabo icyenda n’umugore umwe, ariko inyandiko igaragaza amazina yabo yerekana ko barimo abantu babiri b’igitsina gore.

Mu gitondo cyo kuwa Gatanu italiki 10, Nyakanga, 2026 nibwo mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama, habonetse imirambo y’abagabo icyenda n’umugore umwe bizize igisimu cy’ibitaka by’inombe byabagwiriye ku mugoroba wo kuwa Kane.
Bari abapagasi babaga muri kariya gace baraje kuhashaka imibereho.
Icyo gihe Polisi yabwiye Taarifa Rwanda ko ubwo barimo bacukura, abagabo bari aho bagiye kubona babona itaka rivanze n’amabuye rihanukiye abantu riraborosa.
Ababirokotse barahungabanye, bajyanwa kwa muganga bamaze kugarura ubwenge, babwira Polisi uko byagenze.
Mu Rwanda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa ubundi busigaye burimo ibibazo byinshi bijyanirana ahanini n’uko nta bwirinzi buhabwa ababukora.
Abenshi mu babukora nta bikoresho birinda umutwe, igituza, uturindantoki, inkweto zabigenewe, udupfukamunwa n’ibindi bifasha abantu gukora uyu mwuga batekanye.
Ibi bishyira ubuzima bwabo mu kaga hakiyongeraho ko n’umushahara wabo ari muto kuko, nk’uko André Mutsindashyaka uyobora Sendika yabo yigeze kubibwira Taarifa Rwanda, hari abahembwa ari uko hari umusaruro babonye, wabura bagatahira aho.
Bugesera ni kamwe mu turere dufite ahantu henshi hacukurwa amabuye y’agaciro n’akoreshwa mu bwubatsi.

Mu menshi yatambutse, hari ikindi kirombe kigeze kugwira abantu mu Murenge wa Nemba muri aka Karere.

