Abanyeshuri 879 Bafite Ubumuga Nibo Bagiye Gukora Ibizami By’Ayisumbuye

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Ikigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA gitangaza ko mu banyeshuri 258,255 bazakora ibizamini by’amashuri yisumbuye bitangira kuri uyu wa Gatatu, 879 muri bo ari abafite ubumuga.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo ibyo bizamini bizatangira gukorerwa mu bigo by’amashuri 1,746 biri hirya no hino mu Ntara.

Abanyeshuri 149,533 ni abazaba bari kurangiza icyiciro rusange bita Ordinary Level (O-Level) n’aho abandi 108,722 bakaba abarangiza icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye, Advanced Level (A-Level).

NESA itangaza ko abanyeshuri bafite ubumuga bazafashwa kugira ngo ibizamini byabo bikorwe neza.

Ikindi ni uko umubare w’abakobwa ari munini ugereranyije n’uw’abahungu kuko bageze kuri 56.3%( 145.432) n’aho abahungu bakaba 43.7% (112.823).

Ibizamini bizatangira kuri uyu wa Gatatu italiki 15, Nyakanga bizamara iminsi 10 kuko bizarangira ku italiki 24 uko kwezi.

Ubufasha abana bafite ubumuga bazahabwa burimo impapuro z’ibizamini zanditswe mu nyuguti za “Braille” no mu nyuguti nini, ibikoresho byifashishwa n’abantu bafite ubumuga, abakandida bafashwa kwandika (scribes), ndetse bagahabwa n’igihe cy’inyongera mu gukora ibizamini.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *