Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko kuri uyu wa Mbere zagabye ikindi cyiciro cy’ibitero kuri Iran, nyuma y’amasaha make Trump avuze ko Amerika igiye kongera gukumira ko hari ubwato na bumwe bugera ku nkombe z’inyanja ikora kuri Iran.
Ni mu rwego rwo kuyikomanyiriza ngo itabona abo icuruzanya nabo petelori bacisha mu muhora wa Hormuz.
Mu kiganiro Trump yahaye CBS News ku mugoroba wo ku wa Mbere yagize ati: Turi gusenya ubushobozi bwabo bwose bufitanye isano n’iriya nzira ya Hormuz. Kandi ntekereza ko amaherezo bizarangiza tuyigenzura yose”.
Yabwiye abanyamakuru bari bamusanze mu Biro bye ko intambara ivugwa aha imaze amezi ane yasenye ingabo za Iran zirwanira mu mazi, isenya izirwanira mu kirere, isenya ubushobozi bwa misile n’ubw’inganda zikora indege zitagira abapilote (drones).
Perezida wa Amerika avuga ko icyiciro cy’ibitero igihugu cye kiri kugaba kuri Iran bigamije gukomeza kuyibuza kubona intwaro za kirimbuzi.
Ni ibitero byatangiye ku bwinshi kuri uyu wa Mbere kandi bigomba gukomeza no muri iki Cyumweru nk’uko ubuyobozi bw’ingabo za Amerika bubivuga.
Trump ati: “Turayigabaho ibitero bikomeye cyane iri joro, kandi ejo na bwo tuzayitera cyane. Nta na kimwe bazabasha kubikoraho”.
Kuri we, iyo Amerika itagaba ibitero kuri Iran, Tehran iba yarabonye intwaro za kirimbuzi kandi ngo Israel n’ibindi bihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati byari kuba biri mu kaga.
Perezida Trump yavuze ko Iran imaze imyaka 47 idindiza ibiganiro by’amahoro, ariko ko ubuyobozi bwe butazongera kwemera ayo mayeri.
Yavuze kandi ko ikigo gikomeye cya Iran kivugwaho inganda zikora ibya kirimbuzi kiri ku musozi witwa Pickaxe Mountain kiri mu ntego z’ibitero azagaba mu gihe kiri imbere.
Mu kiganiro yahaye umunyamakuru Hugh Hewitt wa Salem News Channel yagize ati: “Pickaxe ishobora kuba kimwe mu bitero bikomeye tuzatera. Nta kindi bafite uretse amagambo menshi. Narabamenye; ni abantu badasanzwe”.
Yanavuze ko ibihugu bifatanya na Amerika bikwiye kuyishyura amafaranga kubera umutekano itanga mu kurinda umuhora wa Hormuz.
Avuga ko ubwishyu ashaka ari ubw’uko agira uruhare mu kurinda agace gafitiye isi akamaro kanini kubera umutungo kamere kayibikiye.
Trump yagereranyije iyi ntambara n’iyo muri Vietnam, avuga ko nubwo Amerika imaze amezi ane gusa iyirwana, ngo yageze kuri byinshi mu kuyitsinda kurusha ibyakozwe mu myaka myinshi igihugu cye kigeze kumara kirwana na Vietnam mu ntambara yamaze imyaka 20 ni ukuvuga guhera mu mwaka wa 1955-1975.
Mu masaha ashize, Iran nayo yihimuye ku bitero yagabweho na Amerika, ibikora binyuze mu kurasa inshuti zayo zirimo Bahrain no ku bwato bubiri bukorana Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) bwanyuraga mu muhora wa Hormuz, umuntu umwe arapfa abandi umunani barakomereka.
UAE zahise zivuga ko ishobora kwihimura kuri Iran, ibintu bishobora gukomeza gukaza umwuka mubi muri ako karere.
Hagati aho, ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika (CENTCOM) bwatangaje ko bwatangiye ikindi cyiciro cy’ibitero kuri Iran ku mabwiriza ya Perezida Trump.
Mu itangazo ryabwo bwagize buti: “Ibi bitero bizakomeza guteza igihombo gikomeye ku ngabo za Iran no kugabanya ubushobozi bwazo bwo kugaba ibitero ku basivili no ku bwato bw’ubucuruzi bunyura muri Hormuz”.
Iran yo ishimangira ko ari yo igenzura iyo nzira y’inyanja, mu gihe impande zombi zikomeje guterana amagambo ku burenganzira bwo kuyigenzura.
Trump yavuze ko Amerika izajya yishyurwa umusoro wa 20% kubera kurinda umutekano w’ubwato bw’ubucuruzi bunyura mu kigobe cya Perisiya (Persian Gulf), nubwo ibisobanuro birambuye by’icyo gitekerezo bitahise bitangazwa.
Ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yanditse ko: “Guhera ubu, Amerika izajya yitwa Umurinzi wa Hormuz”.
Nyuma y’ibyo, ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga byahise bizamuka.
Muri icyo gihe kandi, Saudi Arabia yatangaje ko yagabye ibitero ku mutwe w’Abahouthi bo muri Yemen ushyigikiwe na Iran, bikaba byafunguyee ahandi hantu h’imirwano muri ako karere.
Abahouthi( aba ni abarwanyi bafite igice kinini cya Yemen) batangaje ko indege za Saudi Arabia zateye Ikibuga cy’Indege cya Sanaa, bavuga ko igihe cyo kugabanya ubushyamirane kirangiye kandi ko bazihimura.
Iran na yo yatangaje ko ikibazo kimaze kugera no ku rwego rw’ibiganiro bya dipolomasi, ivuga ko amasezerano yari hagati yayo na Amerika ageze aharindimuka.
Iran yanatangaje ko yafunze iyo nzira y’inyanja kugeza igihe izongera gufungurirwa, ivuga ko yabitewe n’ibyo yise kwivanga kutemewe kw’ibihugu byo hanze.
Yanavuze ko nta bwato buzongera kwemererwa kongera kuyinyuramo kugeza igihe Amerika izahagarikira ibikorwa byayo muri ako karere.
Iran kandi yavuze ko yagabye ibitero ku kigo cya gisirikare cya Amerika kiri Prince Hassan Air Base mu bwami bwa Jordan, ivuga ko yangije icyicaro gikuru n’ububiko bw’indege zitagira abapilote.
Ariko ubuyobozi bwa Amerika bwahakanye ayo makuru, buvuga ko nta Munyamerika wakomeretse kandi ko nta byangiritse bikomeye byabaye.
Jordan yo yatangaje ko yarashe misile enye, eshatu zigahanurwa ariko zikangiza byinshi.

