Ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ni rumwe mu nzego u Rwanda rushyiramo imbaraga kubera akamaro rugira mu bukungu.
Icyakora, ababukora bafite ibibazo birimo n’uko umushahara bahabwa utajyanye n’amashuri bize, ingufu z’umubiri bakoresha bacukura n’akaga kaba kabugarije.
Akaga kabugarije karakomeye kuko karimo n’urupfu nk’uko bikunze kwandikwa mu itangazamakuru.
Ibyerekeye ubuke bw’umushahara biherutse no kugarukwaho na Alice Uwase uyobora ikigo gishinzwe ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, mine na gazi, Rwanda Mining Board.
Uwase yabwiye Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura iby’umutungo wa Leta, PAC, ko kimwe mu bituma hari imishinga y’ubucukuzi idindira, harimo n’uko abahanga ba RMB batayimaramo kabiri iyo hari aho babonye umushahara wisumbuyeho.
Usanga umukozi ukorera ba rwiyemezamirimo bakora mu by’ubucukuzi nka ba enjeniyeri akorera amafaranga yikubye inshuro zirindwi ay’umukozi ukorera Rwanda Mining Board.
Urugero ni urw’uko umukozi w’impuguke mu bumenyi bw’ubutaka (géologue) ukora muri RMB ahembwa Frw 372,000 mu gihe umukozi nk’uyu ukorera abikorera ahembwa hagati ya miliyoni Fr 1,5 na miliyoni Frw 2.
Ibi kandi biri no ku bakozi bato.
Aba bo bagira umwihariko mubi w’uko hari n’abakora batagengwa n’amasezerano y’akazi bahemberwa umubyizi hashingiwe ku musaruro babonye, wabura bagatahira aho.
Uretse abo bireba mu buryo butaziguye, n’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri bemeza ko iki kibazo gihari kandi gikwiye gushakirwa umuti binyuze mu masezerano rusange yo mu rwego rw’umurimo (collective agreement) kuko bo kibafiteho ingaruka nini.
Mu bigo bimwe na bimwe, hari umucukuzi wirirwa akora ariko yabura amabuye yo gutanga ngo yandikirwe, agatahira aho ntagire igihembo na gito agenerwa, akazahembwa ari uko awugezeho byonyine.
Hari abakora mu bucukuzi babwiye Taarifa Rwanda ko iyi mikorere ihindutse, umukozi ucukura akajya ahembwa ku munsi hanyuma yagera ku musaruro agahabwa andi mafaranga bise ‘bonus’, byatera benshi akanyabugabo.
Ako kanyabugabo kazamura umusaruro haba ku bakozi no ku bakoresha n’igihugu kikabyungukiramo.
Nk’uko André Mutsindashyaka, Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’abakora mu mwuga w’ubucukuzi yitwa REWU (Rwanda Extractive Industry Workers Union) yabibwiye Taarifa Rwanda ubwo yamubazaga icyo sendika ayoboye itekereza ku ishyirwaho ry’umushahara muto, yagize ati: “Birakwiye ko hazirikanwa ko uwo murimo uba ugomba gutunga uwukora, kandi umukozi agakora aharanira kuzamura umusaruro w’ikigo kuko ari wo uvamo igihembo cye n’ibindi bituma ishoramari rikomeza kwaguka”.
Asanga imikorere nk’iyo yatuma umurimo urushaho kunoga, bikaba kimwe mu bizatuma intego y’iterambere ryihuse u Rwanda rushaka, igerwaho.
Yungamo ko hakwiye kubaho uburyo abakozi bicarana n’abakoresha bakumvikana ku mushahara runaka, aho kugira ngo umuntu aze acukure avunike hanyuma atahire aho.
Aho iki kintu kigirira uburemere kurushaho ni uko iyo urebye uko umushahara-fatizo wari umeze mu mwaka wa 1974( icyo gihe wari Frw 100) kandi yari afite agaciro gakomeye, ubona ko muri gihe nta kintu ayo mafaranga akigura gifatika.
Impamvu kandi irumvikana kuko n’imiterere y’ubukungu bwaba ubw’u Rwanda cyangwa ubw’isi muri rusange, yarahindutse, ubuzima burushaho guhenda.
Mutsindashyaka atanga igitekerezo cy’uko hakwifashishwa amasezerano rusange y’umurimo hagati ya sendika z’abakozi n’amashyirahamwe y’abikorera nk’uko ziteganywa n’itegeko rigenga umurimo, iki kibazo kikabonerwa igisubizo mu buryo bworoshye, bidahungabanyije ubukungu n’ihangwa ry’imirimo.
Mu kuvuga uko ibi byagerwaho, asanga mu gihe itegeko rishyiraho umushahara fatizo ryaba rigitekerezwaho, bishoboka ko hakwihutishwa ishyirwaho ry’amasezerano rusange y’umurimo mu byiciro bitandukanye by’imirimo (collective bargaining agreement, CBA) hagati y’ingaga z’amasendika y’abakozi na PSF cyangwa hagati ya sendika n’ibigo by’abakoresha n’amashyirahamwe y’abakoresha.
Asanga ibi bibayeho buri rwego rw’umurimo rwajya rwumvikana ku cyakorwa ku gihembo gito cyaherwaho muri uwo mwuga bityo umusaruro ukazarushaho kwiyongera bijyanye n’imiterere y’urwo rwego rw’umurimo.

Akarusho k’imikorere nk’iyo ni uko ayo masezerano rusange igihe cyose inzego zihagarariye abakoresha n’iz’abakozi ziba zishobora kwicarana zikayivugurura bijyanye nuko ibihe bimeze.
Mutsindashyaka ati: “Ibi byatanga umusaruro haba ku bakoresha n’abakozi, kandi ntibyahungabanya ihangwa ry’imirimo kuko byaba bishingiye ku bwumvikane”.
Politiki y’u Rwanda mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro igamije guteza imbere uru rwego mu buryo burambye, kongera umusaruro n’agaciro k’amabuye, kurengera ibidukikije no kongera uruhare rw’uru rwego mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.
Igenwa kandi igashyirwa mu bikorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi, RMB.
Ukurikije iby’iyi politiki, ubona ko bikwiye ko abakora mu bucukuzi bitabwaho kugira ngo uru rwego ruzageze igihugu ku ntego kirutezaho.

