Mu Majyaruguru ya Uganda ahaherereye Intara ya Kalamoja haherutse kugwa abantu 16 bazize inzara. Ni agace kuva na kera karanzwe n’izuba ryinshi rituma katera.
Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja niwe uherutse kubitangaza binyuze mu nyandiko yandikiwe mu biro bye itabariza abatuye kariya gace ko bugarijwe n’inzara ikomeye.
Asobanura ko iyo nzara yatewe ahanini n’izuba ryatse ritwika imyaka yari ikiri mito bitera imiryango myinshi kubaho ishonje ndetse bamwe mubayigize batangiye gupfa.
Karamoja ni yo Ntara ya mbere ishonje kurusha izindi zose, abahinzi b’aho bakavuga ko izuba ryatangiye kuhava mu buryo bukomeye guhera muri Mata ubwo igihe cyo gutera kiba kigeze.
Imirima minini y’ibigori, amasaka na soya yarumye bityo icyizere cyo kuzeza kirayoyoka.
Aho Leta iboneye ko iki kibazo gikomeye, yahise itangira gahunda yo kureba uko yageza ibiribwa ku baturage bashonje kurusha abandi.
Ibibazo byakuruwe n’imihindagurikire y’ikirere biri mu bivugwaho guteza amapfa akibasira icyo gice n’ubundi gisanzwe kigusha imvura nke.
Imihindagurikire y’ikirere ni ingaruka zo gushyuha kwacyo kwakuruwe n’uko abantu bangiza ibidukikije binyuze mu gutema amashyamba bashaka aho batura, aho bubaka ibikorwaremezo, bakabikora binyuze mu kohereza mu kirere ibyuka bihumanya biva mu nganda n’ibindi byinshi.
Abahanga basaba za Leta harimo niya Uganda kongera uburyo bwo kumenya kare uko ibihe ‘bishobora kuzamera’ hakababo gufata ingamba zo kuzahangana nabyo.
BBC yanditse ko muri Uganda mu mwaka wa 2022 hari abantu 2.200 bapfuye bazize inzara cyangwa indwara zigendana no kurya nabi, bakaba bari batuye mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Uturere twa Uganda dukunze kwibasirwa cyane n’amapfa duherereye cyane cyane mu bice by’Amajyaruguru y’Uburasirazuba, bizwi nka Karamoja, ndetse no mu bice bimwe bigize ahitwa cattle corridor, uturere tw’aborozi benshi tuva mu Majyepfo y’Uburengerazuba ugana mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’igihugu.
Muri utu turere hakunze kugaragara ibura ry’imvura, umusaruro muke w’ubuhinzi, igabanuka ry’amatungo ndetse n’ibura rikabije ry’amazi.
- Agace ka Karamoja
Karamoja gaherereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Uganda, akaba ari na ko gace kibasirwa cyane n’amapfa kurusha utundi mu gihugu.
Uturere twa Moroto, Kotido, Kaabong, Nakapiripirit, Nabilatuk, Abim na Amudat dukunze guhura n’ibura rikabije ry’ibiribwa ndetse rimwe na rimwe hakabaho inzara, bitewe n’igihe kirekire nta mvura igwa.
- Agace ka Cattle Corridor
Aka gace kagizwe n’uturere twambukiranya Uganda tuva mu Majyepfo y’Uburengerazuba tugana mu Majyaruguru y’Uburasirazuba. Gakunze kugwamo nke itagwa uko bikwiye. Mu turere dukunze kugira ibibazo by’amapfa himo Isingiro, Kiruhura, Rakai na Sembabule.
Mu gice cyo hagati harimo Nakasongola na Luweero.
Mu Burasirazuba hari Katakwi, Kumi na Bukedea.
- Agace ka Rwenzori
Agace ka Rwenzori gaherereye mu Burengerazuba bwa Uganda.
Nubwo uturere twa Kasese, Bundibugyo na Ntoroko dukunze kwibasirwa n’imyuzure, na two usanga dukunze guhura n’amapfa atera ibura ry’ibiribwa, bigashyira ubuhinzi n’imibereho y’abaturage mu kaga gakomeye.

