Intimba Ya Davido: Kubyara Abana Badahuje Ba Nyina

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Davido. Ifoto@Native Mag.

David Adeleke, uzwi nka Davido mu muziki wa Afurika yavuze ko muri iki gihe abana be bakuru batakimuha agahenge kuko bamubaza impamvu atabana  naba Nyina.

Abo bana bamubaza icyamuteye kubabyara ku bagore batandukanye akaba atabana nabo.

Abana bamubuza amahwemo ni abakobwa babiri barimo Imade na Hailey ndetse ngo ibyo bamubaza babisubiramo kenshi ku buryo biri mu bimubuza gusinzira, bikagira ingaruka ku muziki we.

Yabwiye BBC ko uwo mukobwa we yigeze kumwegera baraganira amubaza impamvu atabana na Nyina ahubwo akamubona kenshi mu mashusho y’indirimbo ze abyinana n’abagore benshi ingwatira.

Davido ati: “Abana banjye bari gukura kandi batangiye kumbaza impamvu bafite ba Nyina batandukanye, impamvu batabana nanjye na bya bibazo bindi abana babaza”.

Agerageza gutanga ibisobanuro ariko uko bigaragara bisa nibitanyura abo bana bamaze guca akenge.

Uyu muhanzi uri mu bakomeye muri Afurika afite abana batandatu bavutse kuri ba Nyina batandukanye.

Muri abo, we n’umugore we mushya, Chioma Adeleke, bafitanyemo babiri mu gihe umuhungu w’umuhererezi wabo witwa Ifeanyi aherutse kwitaba Imana aguye muri ‘piscine’.

Imfura ye, Imade yavutse mu mwaka wa 2015 amubyaranye na Sophia Momodu, umukurikira witwa Hailey Veronica Adeleke yavutse muri 2017 kuri Amanda, mu gihe Dawson Adeleke we yavutse muri 2020 kuri Larissa Yasmin Lorenco.

Ibiri kuba kuri Davido ni ikintu gikunze kuba ku byamamare n’abaherwe benshi ku isi.

Kwamamara no kugira amafaranga menshi bigira ikiguzi mu kubura amahoro y’umutima.

Muri Bibiliya hari ahanditse ko umwami Salomo wa Isiraheli ya kera yari umukire kurusha abandi ku isi, akagira abagore 1000.

Abo bagore baje gutuma atandukira gukorera Imana, biza gutuma asenga ibigirwamana kubera ko bamuhumye amaso.

Urutonde rw’abantu bahuye n’ibibazo nk’ibi rwo ni rurerure…

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *