Nyuma yo gushimuta Nicholas Maduro, ubu Amerika niyo icunga umutungo kamere wa Venezuela binyuze kuri Marco Rubio, ndetse binugwanugwa ko ashobora no kuzayibera Perezida.
Abakurikirana uko ibintu byifashe i Caracas (Umurwa mukuru wa Venezuela) bavuga ko imikoranire hagati ya Rubio na Perezida w’inzibacyuho wa Venezuela witwa Rodriguez yatumye Amerika igenzura ibintu byose by’ibanze biranga ubuzima bw’igihugu.
Iyi gahunda yafashije Marco Rubio gukumira bimwe mu bikorwa bya ruswa bikomeye byakorerwaga muri Venezuela.
Nanone kandi, igirira akamaro Leta ya Venezuela kuko amafaranga ava mu byoherezwa mu mahanga anyuzwa muri Minisiteri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (U.S. Treasury), bityo igihugu kikayabona kirinzwe n’iyo Minisiteri, ntigikomeze guhatwa igitutu n’abo kibereyemo imyenda y’amamiliyari y’amadolari basaba ko kiyishyurwa.
Iyi gahunda yahaye Rubio ububasha bukomeye kuri Delcy Rodríguez, kuko ayo mafaranga ari yo ashingiraho mu guhemba abakozi ba Leta no gufasha ifaranga rya Venezuela gukomeza kugira agaciro.
Rubio ni na we ukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano Amerika yafatiye Venezuela, akagena abemerewe gukorera ubucuruzi muri icyo gihugu n’uburyo babukoramo.
Yanagize uruhare mu kuvugurura urwego rwa peteroli no korohereza ibigo by’Abanyamerika kurwinjiramo.
Ku ruhande rwa Rodríguez, ngo mbere yo gushyiraho abayobozi bakomeye muri Guverinoma, nk’urugero Minisitiri w’Ingabo, abanza kubiganiraho na Rubio.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Perezida Donald Trump yari yicaranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Marco Rubio mu biro bya Perezidansi bizwi nka Oval Office, maze agira igitekerezo.
Yavuze ko wenda Rubio yakoherezwa i Caracas kuhaba, aka gace ubu kakaba kabamoal abasirikare badasanzwe ba Amerika.
Trump yanavuze ko Rubio ashobora kuzaba umuyobozi mushya wa Venezuela.
Nubwo abafasha ba Trump bavuga ko yabivuze ashyenga, hari abandi bavuga ko akunze kubimuganirizaho, undi akamubwira ko bitari ngombwa ko yimukira i Caracas.
Kuko, nk’uko iyi nkuru ya The New York Times ibivuga, asanzwe ayobora Venezuela ari i Washington.
Mu mezi atandatu ashize kuva ingabo za Amerika zisenye urugi rw’icyumba Perezida Maduro yararagamo zikamufata mu gicuku, Marco Rubio yabaye nk’uyobora ubutegetsi bwa Venezuela mu buryo bufatika.
Afite ububasha ku gihugu cyigenga ku rwego rutigeze rubaho ku muyobozi uwo ari we wese wa Amerika kuva ubwo L. Paul Bremer III yajyaga kuyobora Iraq yari yarafashwe n’ingabo za Amerika mu mwaka wa 2003.
Hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abayobozi barenga icumi bo muri Washington n’abo muri Caracas n’abandi begereye izo Guverinoma bombi, Rubio ubu niwe ufite ijambo rikomeye mu micungire y’umutungo wa Venezuela, ikoreshwa ry’umutungo kamere wayo n’imikorere ya Guverinoma yose.
Benshi muri abo bantu batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko nubwo Rubio atarongera gusura Venezuela kuva Amerika yafata ububasha muri icyo gihugu, akomeje kugira uruhare rwa buri munsi mu miyoborere yayo.
Akorana bya hafi na Delcy Rodríguez wahoze ari Visi Perezida wa Nicolás Maduro, ubu akaba ari we uyoboye igihugu by’agateganyo, abifashijwemo n’uburenganzira yahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bombi bakomeza kuvuganira kuri WhatsApp mu rurimi rw’Icyesipanyoli, bakandikirana ubutumwa busanzwe, bifurizanya isabukuru nziza ndetse bakanahererezanya amafoto.
Icyakora, nubwo bagirana ibiganiro bya hafi, umubano wa Rubio na Rodríguez si uwo gukorana nk’abafatanyabikorwa bangana.
Ahubwo, nk’uko iyi nkuru ibisobanura, ni ikimenyetso cy’uburyo ubutegetsi bwa Trump bugaragaza imbaraga za Amerika, aho ufite ububasha ari we ufata ibyemezo byose, hatitawe ku busugire bw’igihugu cyangwa ku mategeko mpuzamahanga.

