Perezida wa IBUKA ku rwego rw’igihugu Dr Philbert Gakwenzire yabwiye Taarifa Rwanda ko abagize uyu muryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi banyuzwe n’igihano cy’imyaka 27 cyahawee Dr. Eugène Rwamucyo wari ukurikiranyweho uruhare rutaziguye muri iyo Jenoside.
Gakwenzire avuga ko igishimishije ari uko nubwo Rwamucyo mu gihe cyose yamaze aburana yahakanaga uruhare rwe muri Jenoside, urukiko rwaje kurumuhamya.
Ati: “ Iyo urebye uko yaburanye na mbere y’uko akatirwa akajurira, ukareba n’uko yaburanaga muri ubwo bujurire, usanga yari agitsimbaraye ko ari umwere. Kuba ahamijwe ibyaha agakitwa ni inkuru nziza kubo yahemukiye.”
IBUKA ivuga ko nubwo ari uko byagenze, igiteye inkeke ku bakorewe Jenoside bakayirokoka, ari uko hari benshi mu babahemukiye batarafatwa kandi bakaba bari gusaza.
Gusaza kwabo kuvuze ko nibapfa bazagenda bitwa abere, abahemukiwe badahawe ubutabera.
Mu mpapuro mpuzamahanga zo gufata abo bantu zigera ku 1900 zatanzwe hirya no hino ku isi, izigera kuri 500 zireba abakekwaho uruhare baba muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Abandi bari hirya no hino muri Afurika, Dr Gakwenzire agasaba ko habaho ubufatanye na Afurika yunze ubumwe cyangwa indi miryango kugira ngo abo bantu bakurikiranwe.
Kubera ubwinshi bwabo ndetse n’igihe bifata ngo urubanza rumwe ruburanishwe rurangire, Gakwenzire atanga inama y’uko hashingwa inkiko ‘zihariye’ zajya ziburanisha abantu benshi icyarimwe.
Ndetse ngo no mu mahanga hashobora gushingwa inkiko zikora nka Gacaca, zikagira uruhare mu kwihutisha izo manza.
Eugène Rwamucyo yari umuganga wayoboraga ibitaro byari bishamikiye kuri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’imwe mu ntiti zikomeye igihugu cyari gifite mu gihe Jenoside yakorwaga.
Yaje guhungira mu Budage no mu Bufaransa agezeyo atangira gukora politiki irwanya ubuyobozi bw’u Rwanda bwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubu afite imyaka 67 y’amavuko akazarangiza igihano yakatiwe afite imyaka 94.

