Ibyo Abana B’u Rwanda Basaba Abakuru 

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read

Kelia Isimbi uyobora Inama y’igihugu y’abana iherutse gutorwa, yongeye gusaba ababyeyi kwirinda amakimbirane kuko ahungabanya abana.

Uyu mwana wo muri Kicukiro ariko wiga i Nyamirama muri Kayonza avuga ko nubwo igihugu cyabahaye byinshi ngo babeho neza, ubuyobozi bukwiye kongera imbaraga mu guhashya ababahohotera, kubarinda ibituma bata ishuri, kubarinda ibiyobyabwenge n’inzoga n’ibindi.

Ku rundi ruhande asaba abana kwibuka ko nabo bafite inshingano zo kubaha ababyeyi, bagakora ibyo basabwa, bakiga bashishikaye.

Ati: “Bana bagenzi banjye mwibuke ko ari twe igihugu gitegereje ho ubuzima bwacyo bw’ejo hazaza. Hari uburenganzira dufite ariko dufite n’inshingano.”

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imikurire y’abana Ingabire Assoumpta asaba abana batorewe kuyobora bagenzi babo kuzakomeza kubabera intangarugero.

Ingabire Assoumpta

Ingabire avuga ko mu gihe kiri imbere hazanategurwa uburyo bwo guhugura abakora mu rugo kugira ngo bazafashe abandi kumenya uko bikorwa.

Ati: “Abazahugurwa bazanahabwa impamyabumenyi z’uko hari ubumenyi bafite mu kwita ku bana bo mu ngo bakoreramo.”

Avuga ko hari imfashanyigisho zateguwe ngo zizafashe ababyeyi n’abarezi kumenya ibyo umwana arya, anywa, uko avuzwa n’ibindi akenera ngo abeho neza, mu kiciro cyose yaba agezemo.

Umuyobozi mukuru wungirije muri UNICEF Dominic Muntanga yashimye ko u Rwanda rukora uko rushoboye ngo abana barwo bazakurane uburere buhamye.

Yunzemo ko abana bakwiye gukomeza guhabwa umwanya mu bibakorerwa.

Umuyobozi mukuru wungirije wa UNICEF aganira n”abana baje bahagarariye abandi.

Ati: “Iyo abana batanze ibitekerezo bituma abantu bakuru bamenya ibikenewe ngo bakore politiki zo kuzamura imibereho myiza y’abana.”

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Consolée Uwimana wari umushyitsi mukuru, avuga ko gusambanya abana bikiri ikibazo gikomeye kandi ahanini gishingiye k’ugutakaza indangagaciro z’Abanyarwanda.

Avuga ko ibibazo biri mu Rwanda ahanini biterwa no kudafatanya bya hafi mu guhangana n’ibyo bibazo, akemeza ko guhangana n’ibyo bibazo bisaba ubufatanye.

Uwimana yabwiye abana ko badakwiye gutinya gusaba ubufasha mu gihe baba basagariwe.

Minisitiri Uwimana yibukije ababyeyi ko umusanzu utangwa ku ifunguro abana bahererwa ku ishuri ari inshingano y’ababyeyi kugira ngo bige neza kandi bakunda igihugu.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Consolée Uwimana

Nawe yasabye abana kumva ko bifitemo ubushobozi bwo kuzatuma igihugu cyabo kirushaho gutera imbere.

Ati: “Abana mujye muzirikana kubaka u Rwanda muhereye uyu munsi. Mujye mwita kuri ejo hazaza heza.”

Politiki y’abana mu Rwanda ishingiye kuri izi nkingi:

Kurengera uburenganzira bw’umwana:

Abana bose bagomba guhabwa uburenganzira bungana nta vangura iryo ari ryo ryose, haba ku gitsina, inkomoko, ubumuga cyangwa imibereho y’umuryango akomokamo.

Ubuzima n’imirire: Leta ishyira imbaraga mu kugabanya imirire mibi n’igwingira, guteza imbere ubuvuzi bw’umubyeyi n’umwana, no guteza imbere gahunda z’iterambere ry’umwana ukiri muto (Early Childhood Development).

Uburezi: Buri mwana agomba kubona amahirwe yo kwiga no kurangiza amashuri y’ibanze mu buryo bungana.

Kurinda abana ihohoterwa: Politiki ishyira imbere gukumira no guhana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa abana, harimo irishingiye ku mubiri, ku mitekerereze, ku gitsina, imirimo ivunanye n’uburangare.

Kwita ku bana bafite ibyago byihariye: Harimo abana bafite ubumuga, abana badafite imiryango ibitaho, n’abari mu bihe bidasanzwe, bagahabwa ubufasha bwihariye.

Uruhare rw’abana: Politiki ishimangira ko abana bagomba gutanga ibitekerezo ku bibareba kandi bikitabwaho hakurikijwe imyaka n’ubushobozi bwabo.

Ubufatanye bw’inzego zitandukanye: Kurengera umwana si inshingano za Leta yonyine, ahubwo ni iza buri muryango, ishuri, abaturage, amadini, imiryango itari iya Leta n’abafatanyabikorwa bose.

Mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo politiki, ikigo National Child Development Agency (NCDA) ni rwo rwego rwa Leta ruyobora ibikorwa byo guteza imbere no kurengera abana.

Rufatanya n’izindi nzego za Leta n’abafatanyabikorwa mu gukurikirana uburenganzira bw’abana, guteza imbere gahunda z’imikurire myiza, no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.

Muri make, politiki y’abana mu Rwanda igamije ko umwana wese akurira mu muryango umwitaho, afite ubuzima bwiza, yiga, arindwa ihohoterwa, kandi akagira uruhare mu bimureba, kugira ngo azavemo umuturage ushoboye kandi ugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *