Infantino Yasabye FIFA Imbabazi

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino. Ifoto@ South China Morning Post.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yasabye imbabazi ku makosa yakozwe mu mushinga wari uteganyijwe wo kugurisha imigabane mu marushanwa ya FIFA ku bashoramari bigenga, ariko avuga ko azakomeza  kuyobora uru rwego nyuma yo kongera kugirirwa icyizere n’abayobozi bakuru barwo mu nama yabereye i Rabat muri Maroc.

Infantino yahamagaje abagize Inama y’Ubuyobozi ya FIFA mu biro by’iri shyirahamwe muri Afurika biherereye i Rabat, kuri uyu wa Gatatu italiki 05, Kanama(8), nyuma y’uko anenzwe bikomeye kubera uwo mushinga wari warateje impaka.

Nyuma y’amasaha ane inama irangiye, FIFA yasohoye itangazo rigaragaza ko abayobozi bayo bakomeje gushyigikira Infantino.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) yatangaje ko itakigirira icyizere Infantino, ivuga ko umushinga wa FIFA Forward Enterprise (FFE) wari “amasezerano yakozwe mu ibanga, adasobanutse kandi atubahirije amahame y’imiyoborere myiza.”

Ntabwo abanenze uwo mushinga ari abo hanze ya FIFA gusa ahubwo n’Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Mattias Grafstrom, yari yandikiye abakozi b’uru rwego ko ibyabaye ari “uruhererekane rw’ibikorwa bibabaje kandi bidakwiye.”

Icyakora, nyuma y’inama yabereye muri Maroc, Grafstrom n’abagize Inama y’Ubuyobozi bongeye gushimangira ko bashyigikiye byuzuye Infantino nk’umukuru wa FIFA.

Infantino na Grafstrom banandikiye ba visi perezida ba FIFA, abagize Inama Nkuru ndetse n’amashyirahamwe 211 ayigize, basaba imbabazi ku makosa yakozwe banizeza ko atazongera kubaho.

Aba bayobozi bombi banagaragaye bari kumwe bareba umukino w’Igikombe cya Afurika cy’Abagore wabereye i Rabat nyuma y’iyo nama.

Umushinga wateje impaka

Infantino yari yarasabye amashyirahamwe yose agize FIFA gushyigikira umushinga wo gushora imari y’abikorera mu marushanwa ya FIFA, harimo Igikombe cy’Isi cy’Abagabo n’icy’Abagore, binyuze mu kigo gishya cyiswe FIFA Forward Enterprise (FFE).

Mu rwego rwo kubibateramo akanyabugabo, buri shyirahamwe ryari guhabwa Miliyoni $ 40  (asaga miliyari Frw 57)

FIFA yemeye ko mu gutekereza uwo mushinga hari amakosa yabayemo, cyane cyane kuba abagize Inama Nkuru n’amashyirahamwe abanyamuryango bataragishijwe inama uko bikwiye.

Yanemeye kandi ko amakosa yongeye gukorwa nyuma y’uko uwo mushinga ujya mu itangazamakuru, aho ikinyamakuru The Times ari cyo cyawutangaje bwa mbere ku wa 28 Nyakanga.

Nubwo bimeze bityo, FIFA yavuze ko itazemera ko hari  abibasira ubunyangamugayo bwayo cyangwa imiyoborere yayo, ishimangira ko izafata ingamba zose zikenewe kugira ngo irengere izina n’icyubahiro byayo.

Yanahakanye amakuru yavugaga ko Infantino yasezeranyije Maroc kwakira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2030 kugira ngo imushyigikire.

FIFA yavuze ko ayo makuru ari ibinyoma, isobanura ko ahazabera umukino wa nyuma w’iryo rushanwa, rizakirwa na Maroc, Espagne na Portugal, hataramenyekana  kugeza ubu.

Infantino akomeje gushyigikirwa nubwo anengwa

Infantino yizeye ko iyi nama izafasha kurangiza kimwe mu bibazo bikomeye byaranze imyaka 10 amaze ayobora FIFA.

Gusa, nubwo yongeye gushyigikirwa n’abayobozi ba FIFA, abanenga imiyoborere ye bakomeje kwiyongera.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, yatangaje ko atakimugirira icyizere.

Uwahoze ari umukinnyi wa FC Barcelona, Real Madrid n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Luis Figo, na we yamusabye guhita yegura.

Figo ati: “Infantino yatesheje agaciro umwanya yari yarasezeranyije kuzubahiriza. Nubwo byakererewe ngo arengere icyubahiro cye, si byakererewe ngo umupira w’amaguru urokoke.”

Nubwo ibyo binengwa bikomeje kwiyongera, Infantino w’imyaka 56 agaragara nk’ushaka kongera kwiyamamaza muri manda ya kane.

Abifuza kuzahatana nawe bazaba bafite igihe ntarengwa cyo kugeza ku wa 18 Ugushyingo(11) 2026 kugira ngo batange kandidatire zabo, mu gihe amatora ateganyijwe muri Werurwe(3) 2027, mu Nama Nkuru ya FIFA izabera muri Maroc.

Kugira ngo umukandida atsinde, asabwa kubona nibura amajwi 106 mu majwi 211 y’amashyirahamwe agize FIFA.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *