Mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda hahuriye abana bahagarariye abandi baje kwitabira Inama Nkuru Y’Igihugu Y’Abana igiye kuba ku nshuro ya 18.
Igiye guhuriza hamwe abana, abayobozi mu nzego zabo, abo muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, abo muri sosiyete sivile, abo mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, abayobozi mu turere bashinzwe imibereho myiza y’abaturage n’abandi.
Insanganyamatsiko yo kuri iyo nshuro igira iti: ‘Ejo ni njye”.
U Rwanda rwagaragaje ubushake buhoraho mu guteza imbere uburenganzira bw’umwana, kumurinda no kumufasha gukura neza mu buryo bwuzuye.
Ibi bishimangirwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003, ryavuguruwe mu 2015, ndetse na Politiki y’Igihugu y’Uburenganzira bw’Umwana n’ingamba ziyishyira mu bikorwa ryayo.
Izi nyandiko zose zemeza ko abana atari abantu bagenerwa gusa gahunda za Leta, ahubwo ko ari abaturage bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kugira uruhare mu byemezo bigira ingaruka ku buzima bwabo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Umwana (NCDA) cyo cyashyizweho ngo gihuze inshingano zo guhuza no kugenzura gahunda zose zigamije iterambere ry’abana mu gihugu.
Ubuyobozi bwacyo buvuga ko ibisubizo birambye ku bibazo by’Abanyarwanda bifitwe n’Abanyarwanda ubwabo ku bibazo byugarije abana kandi bigomba gushingira ku buzima babamo no ku bitekerezo byabo.
Imiyoborere ishingiye ku kwegereza ubuyobozi abaturage u Rwanda rwashyizeho yatumye hashyirwaho Inama z’Abana kuva ku rwego rw’Umudugudu, Akagari, Umurenge, Akarere, Intara kugeza ku rwego rw’igihugu.
Izi nzego zitanga amahirwe ku bana yo kugira uruhare mu mibereho n’imiyoborere y’igihugu.
Icyakora, haracyakenewe urubuga rumwe ruhuza abana bose ku rwego rw’igihugu, rubafasha gutora abayobozi babo no kugeza ibyifuzo n’ibibazo byabo ku buyobozi bukuru bw’igihugu.
Inama Nkuru y’Abana ku nshuro ya 18 mu mwaka wa 2026 yashyizweho kugira ngo yubakire ku byagezweho n’amasomo yavanywe mu nama zabanje.
Ni igikorwa gikomeye kiyobowe n’abana ubwabo, gihuza abahagarariye abana baturutse mu turere 30 tw’u Rwanda, Intara enye n’Umujyi wa Kigali, imirenge 416 ndetse n’abana bo mu nkambi eshanu z’impunzi.
Iraha abana urubuga rwo gutanga ibitekerezo byabo, ibyo bagezeho n’ibyifuzo byabo ku hazaza h’igihugu.
Iraganirirwamo uko hategurwa amatora ya Komite y’Inama Nkuru y’Abana ku rwego rw’Igihugu, izahagararira abana b’u Rwanda mu nzego nkuru z’imiyoborere.

