RIB Yerekanye Abantu 16 Ivuga Ko Bakoze Inzoga Zitujuje Ubuziranenge

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu italiki 08, Kanama,(8), 2026 Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rweretse itangazamakuru abantu 16 bafatiwe mu bikorwa byo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge.

Barimo abasanzwe bafite inganda zizikora cyangwa ibigo by’ubucuruzi bikora muri urwo rwego.

Si bo gusa ahubwo bafatanywe na’abakozi babo.

Kugeza ubu, Ubugenzacyaha bumaze gufunga abantu 80 hirya no hino mu Rwanda kandi iperereza kuri bo no ku bandi bakekwaho uruhare mu gukora no gukwiza izo nzoga ‘mbi’ rirakomeje nk’uko Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry abyemeza.

Yagize ati: “Nta kintu na kimwe cyasimbura ubuzima bw’abantu kuko ibi byose biri gukorwa ni ku bw’ineza ya rubanda kugira ngo ubuzima bw’abantu bukomeze kubungwabungwa.”

Murangira Thierry, yavuze ko iperereza rizakomeza kugira ngo hatagira uwihisha mu cyuho agamije kugwiza amafaranga nyamara yangiza ubuzima bw’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga nawe  yavuze ko icyo abakoresha ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bahuriyeho ari imyitwarire ihungabanya ituze rusange.

Iyo igaragaramo urugomo, gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu ngo no gukoresha nabi umutungo.

Ati: “Aho bari banywereye n’aho banyuraga hose, ituze rya rubanda rirahungabana. Mwagiye mwumva gukubita no gukomeretsa […] biza ku mwanya wa mbere. Haza amakimbirane mu ngo, noneho si ya yandi yo kurwana gusa, hazamo no kwicana.”

Inkubiri yo gufata abantu bavugwaho gukora no gukwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge igiye kumara ibyumweru bitatu itangiye mu Rwanda.

Yatangiye ubwo mu Karere ka Gatsibo na Nyagatare havugwaga umukwabo w’inzoga zitujuje ubuziranenge zavuga no muri Uganda zigateza urugomo mu baturage.

Taarifa Rwanda yanditse inkuru icukumbuye kuri iyi ngingo.

Bidatinze hirya no hino mu Rwanda humvikanye impfu z’abantu babaga banyoye inzoga z’inkorano biyengeye cyangwa banyoye mu bukwe cyangwa mu kabari.

Byarakomeje biza kugeza ubwo inzoga abaturage bise ‘icyuma’ zatangiye kwica bamwe bituma ikibazo kiba kigari.

Nubwo inzego zahagurukiye rimwe ngo zizihashye, hari abanyamakuru n’abakora muri sosiyete sivile basanga hari uburangare bwabaye kuva kera bwatumye ikibazo gikura kikagera kuri urwo rwego.

Umuyobozi muri RIB ushinzwe ishami ryo kurwanya iterabwoba Peter Karake aherutse kubwira RBA ko kimwe mu bibazo byagaragaje ko ibyabaye bigize icyaha ari uko ba nyiri inganda ziherutse gufungwa, batakurikije amasezerano y’ibyo bagombaga gukora cyangwa gukoresha benga.

Ibi byateje ikibazo kinini kuko Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko mu mezi atandatu ashize, izo nzoga zishe abaturage 50 abarenga 100 barahuma, hakaba n’abandi bagera ku 10,000 bagizweho ingaruka zinyuranye zo kunywa izo nzoga.

Perezida Paul Kagame aherutse kuburira urubyiruko ko nirutava mu kunywa inzoga ngo ahubwo rukore, rutazigera na rimwe rugera ku nzozi zarwo.

Yabivuze ubwo yarangizaga itorero ry’Indangamirwa ku kiciro cya 18 riherutse.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *