Polisi ‘Yongeye Kwiyemeza’ Gufata Abiyandarika Ku Karubanda

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda. Ifoto: RNP/X Account

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Umuvugizi wa Polisi Assistant Commissioner of Police( ACP) Boniface Rutikanga yaburiye urubyiruko rwiyambika impenure, rujya kwiyandarikira mu tubyiriniro no kuri TikTok ko uru rwego rwaruhagurukiye.

Yaba Rutikanga yaba na Dogiteri Murangira B.Thierry uvugira Ubugenzacyaha, bombi bavuga ko abantu bakora ibyo, baba bakora ibitemewe mu migirire ndangagaciro y’Abanyarwanda bityo ko bidakwiye kurenzwa amaso.

ACP Rutikanga avuga ko ubwomanzi, uburara, ubusinzi n’ubusambanyi bw’akahebwe bidakwiye kuba mu biranga urubyiruko rw’u Rwanda.

Ati: “ Tuzahera no ku mbuga nkoranyambaga, TikTok, TikTok Live…Kandi bagira ngo ntituba tubibona! Turabikurikira, turabibona n’ababikora turababona, tuzabashaka. Bantu mufite inzu mukodesha ngo murazikoreramo house parties[ aho bakorera ibirori bahakodesheje] hano mu mujyi wa Kigali…umuzamu uzaba wabahaye uruhushya bakinjira, nyiri inzu bazaba bakodesheje n’abandi bose bazabigenderamo.”

Umuvugizi wa Polisi aburira abacuruza utubari, abafite aho abantu baza kubyinira bita ‘night clubs’ n’ahandi hose banywera, ko urwego akorera mu izina rya Leta y’u Rwanda, rutazihanganira imyitwarire mibi y’abantu bari aho, ko nabo bazayibazwa.

Kuri we, u Rwanda ntirushaka abantu yise ‘ibyomanzi’ batwawe n’icyo bise ‘gutwika’ ngo ni uko ari abajene, ngo bari gukora ibintu bigezweho.

Ati: “Ibyo ndabibabwira duhagaze ahangaha, ndabivuga ndi umuvugizi wa Polisi, abivuze ari umuvugizi wa RIB[Murangira], ni nako ubuyobozi bubyumva, ntabwo tubivuga ari ibyacu. Uwo mwanda ntabwo tuwushaka, iryo co ntabwo turishaka, iyo migirire ntikenewe mu Rwanda.”

Yunzemo ko abavuga ko mu Rwanda hataryoshye, ngo bazajye aho bashaka babyine bambaye ubusa babyinireyo, ariko ngo mu Rwanda ibyo ntibizongera kwemerwa ukundi.

Ibyo gukumira ubwiyandarike bwo ku karubanda bije bikurikira inkubiri yo guca inzoga Leta ivuga ko zitujuje ubuziranenge kandi zica abaturage biganjemo abafite amikoro make kandi bakibyiruka.

Ni ikibazo cyahagarukije inzego nyinshi zifite mu nshingano kurengera ubusugire bw’igihugu zirimo ingabo, Polisi, ubutasi, iz’ubuzima n’iz’imibereho myiza y’abaturage muri rusange.

Kugeza ubu hari ibyamaze gukorwa birimo gufunga inganda zo mu Rwanda zazikoraga, gukumira iziva mu mahanga, gufata ba nyirazo barenze ku masezerano bari baragiranye na Leta yo kuzikora no gukora ubukangurambaga mu rubyiruko ngo rwumve ububi bw’icyo kibazo.

Ku byerekeye kurwanya abiyandarika ku mugaragaro, mu myaka ine ishize higeze no kubaho gufata abantu bajyaga mu ruhame bambaye amajipo magufi cyane cyangwa amakanzu abonerana.

Mu mwaka wa 2022, uwari Umuvugizi wa Polisi Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko uru rwego  rwagombaga guhangana n’imyambarire cyangwa indi migirire itubahisha indangagaciro z’Abanyarwanda.

Kuri X/Twitter, icyo gihe Polisi yaranditse iti: “ Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda ko umuntu wese wambara ubusa, ukora ibiterasoni mu ruhame ndetse n’uha inzoga umwana uri munsi y’imyaka y’ubukure aba akoze cyaha. Turasaba ababyeyi kwigisha abana  no kubarinda kwishora muri ibyo byaha.”

Muri uwo mwaka nibwo umukobwa witwa Kamikazi rw’ibanze rwa Kicukiro akurikiranyweho ‘kwambara ibiteye isoni’.

Ifungwa rye ryateje impaka zishyushye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bashyigikira icyo cyemezo mu gihe abandi bavugaga ko ari ukubangamira ubwisanzure bw’abaturage biganjemo urubyiruko rukora ibijyanye n’imyaka rugezemo.

Kuri iyi nshuro, ntawamenya uko biri buze kugenda, ni ibyo gutega amaso!

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *