Amerika Icyashakisha Uzayobora Cuba Nihirika Ubutegetsi Bwayo

Umwanditsi wa Taarifa
6 Min Read

Abayobozi ba Amerika- barimo n’abahoze muri izi nshingano- bavuga ko ubutegetsi bwa Trump bumaze igihe bushakisha umukozi wa Leta ya Cuba uri ku butegetsi cyangwa wahozeho, washobora kwemera kuyobora Guverinoma y’icyo gihugu iri i Havana, mu gihe Amerika yaba ihinduye ubwo butegetsi.

Iyi gahunda ntireba cyane guhindura ubutegetsi burundu, ahubwo irareba no guhindura imiterere n’imikorere y’ubutegetsi buriho.

Ubutegetsi bwa Trump bwategetse inzego z’ubutasi z’Amerika gushakisha umuntu umeze nka Delcy Rodríguez, uyoboye Venezuela by’agateganyo nyuma y’uko ingabo z’Amerika zifataga Nicolás Maduro wahoze ari Perezida w’icyo gihugu muri Mutarama.

Abayobozi ba Amerika babonaga Rodríguez nk’umuntu w’inararibonye kandi ushobora gufata ubutegetsi nta mvururu nyinshi, ndetse akaba yari yiteguye gukorana bya hafi na Amerika.

Bamwe mu bayobozi b’ubutegetsi bwa Trump bemera ko umuntu ufite imyumvire nk’iyo ashobora no kuboneka muri Cuba.

Ariko inzego z’ubutasi za Amerika zarasesenguye zisanga Cuba itandukanye na Venezuela, ahubwo imeze cyane nka Iran, nk’uko abantu bahawe amakuru ku byavuye mu iperereza ry’ubutasi babitangaje.

Abayobozi benshi ba Amerika bavuga ko muri Cuba hari bake cyane mu bayobozi bafite imyumvire icisha make kandi bashobora guhita bafata ubutegetsi mu gihe ingabo z’Amerika zaba zifashe Raúl Castro, wahoze ari Perezida wa Cuba ariko ugikomeye cyane muri politiki y’igihugu, cyangwa mu gihe ubuyobozi buriho bwaba buhatiwe guhinduka.

Ahubwo ubutasi bwasanze abayobozi ba Cuba basa cyane n’abo muri Iran, kuko bombi ku mpande zombi bakomoka mu matsinda afite umurongo uheza inguni kandi badashaka ubwumvikane n’abandi bo hanze.

Guverinoma iriho muri iki gihugu kugeza ubu ntabwo igaragaza ko yemera, nibura muri iki gihe, ubwumvikane cyangwa gukora ibyo ubutegetsi bwa Trump busaba.

Ubutegetsi bwa Trump bwagiye buhindagurika ku byemezo ku byerekeye icyakorwa ku butegetsi bwa Guverinoma ya Cuba iyobowe n’Abakomunisiti no gutegura uburyo bwo kuyikura ku butegetsi.

Mu byumweru bishize, abayobozi ba Amerika bagejeje ku bayobozi ba Cuba urutonde rw’ibyo basaba, banatanga imihigo y’ibyo Cuba yakungukiramo mu gihe yaba itangiye kubahiriza ibyo isabwa.

Ubutegetsi bwa Trump bushaka ko Cuba ivugurura ubukungu bwayo, igafungurira ibigo by’Abanyamerika amasoko yayo, ikajya igura peteroli muri Amerika ndetse ikirukana abakozi b’ubutasi b’u Burusiya n’u Bushinwa bakorera muri Cuba.

Nubwo hataramenyekana neza ibyo Amerika yasezeranyije Cuba, bimwe muri byo birimo kongera ubufasha bw’ubutabazi ndetse no kugabanya cyangwa koroshya ibihano Amerika yafatiye ubukungu bwa Cuba.

Guverinoma ya Cuba iriho ubu ntabwo igaragaza ubushake bwo kwemera ibyo bisabwa.

Ibi byatumye gushakisha abandi bayobozi bashobora kuyobora igihugu birushaho gufatwa nk’ikintu cyihutirwa na Amerika.

Umugambi wo guhindura ubutegetsi muri Iran

Abayobozi ba Amerika n’aba Isiraheli na bo baganiriye ku mugambi wo guhindura ubutegetsi muri Iran ubwo batangizaga intambara bahuriyeho mu mezi arenga atanu ashize.

Muri icyo gihe, Perezida Trump yari ashishikajwe cyane no gusubira gukora ibisa nibyo yakoresheje muri Venezuela akagikoresha muri Iran.

Yizeraga ko ubutegetsi bwe bushobora kubona umuyobozi wa Iran wemera gukorana na Amerika, akaba ashobora gufata ubutegetsi nyuma y’igitero cyari kigamije gusenya umutwe w’ubutegetsi bwa Iran.

Bamwe mu bayobozi ba Iran, Washington yabonaga nk’abantu bafite imyumvire icisha make bishwe ku buryo butari bwitezwe mu bitero bya mbere by’intambara, byari bigamije kwica Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei.

Umugambi w’Abanya-Isiraheli wari ushyigikiwe na bamwe mu bayobozi ba Leta ya Amerika wari ugamije gushyira ku butegetsi Mahmoud Ahmadinejad, wahoze ari Perezida wa Iran.

Amaherezo Ahmadinejad yarabyanze, uwo mugambi upfuba utyo!

Gusa mbere akimara kuva ku butegetsi, yatangiye kunenga cyane abayobozi b’idini bayobora Iran.

Isiraheli yatangiye kwegera Ahmadinejad no gutekereza ku buryo yashobora kuba umuyobozi wa Guverinoma nshya ya Iran.

Ariko uwo mugambi wahise ugira ibibazo.

Ahmadinejad yatangiye kutishimira gahunda ya Isiraheli maze amaherezo ava mu nzu yari ahishemo, aho yari yajyanywe n’abakozi b’ubutasi bwa Isiraheli.

Iyo urebye ibyabaye nyuma, bigaragara ko umugambi wa Amerika na Isiraheli wo guhindura ubutegetsi muri Iran utari wateguwe neza nk’igikorwa cyo gufata Nicolás Maduro muri Venezuela.

Umugambi wa Amerika kuri Cuba uracyari mu rujijo

The New York Times yanditse ko kugeza ubu, gahunda nyayo Amerika ifite kuri Cuba itarasobanuka neza.

Guverinoma ya Amerika yashyizeho ibyo bamwe bita “ikomanyirizwa ry’ubukungu” kuri Cuba, bituma icyo kirwa kirushaho kujya mu bibazo bikomeye, mu gihe ibigega by’ingufu bigenda birangira.

Ntabwo kandi bizwi neza aho ubutegetsi bwa Trump bwagera mu rwego rwo guhatira Cuba guhindura ubuyobozi.

Hagati aho Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yatangaje ko yareze Raúl Castro mu rukiko.

Guverinoma ya Amerika yari yabikoresheje nk’uko yari yabigenje ku kirego cyari cyatanzwe kuri Nicolás Maduro nk’imwe mu mpamvu zo gushyigikira igikorwa cy’ingabo zayo zidasanzwe cyaje gutuma afatwa.

Ariko Maduro yari akiri Perezida wa Venezuela, bityo gukurwa ku butegetsi byatumye Delcy Rodríguez, wari Visi Perezida, ahita aba umuyobozi w’agateganyo w’igihugu.

Ku rundi ruhande, ubu Raúl Castro w’imyaka 95 nta mwanya wa Leta afite.

Ku bw’ibyo, kumufata ubwabyo ntabwo byahita bituma ubutegetsi bwa Cuba buhinduka.

Bamwe mu bayobozi ba Amerika bavuga ko mu mezi yakurikiye igikorwa cyo gufata Maduro, Cuba yafashe ingamba zo kwirinda no gukaza umutekano, kugira ngo bitazorohera ingabo za Amerika gukora igikorwa cyo gufata cyangwa kwica Raúl Castro cyangwa Perezida uriho ubu, Miguel Díaz-Canel.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *