Mu kiganiro yahaye urubyiruko rurenga 700 rwari rumaze igihe rutorezwa mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, Kagame yarusabye kwiga amateka, rukamenya aho igihugu cyavuye rukazaharanira ko kitakongera gusenyuka.
Kimwe mubyo yavuze ko biri mu byatumye gisenyuka ni Ubukoloni(u Rwanda rwakolonijwe n’Abadage n’Ababiligi), avuga ko mbere yabwo, u Rwanda rwari rwiza kurushaho.
Ati: “ u Rwanda rwa mbere y’ubukoloni rwari rwiza kurusha urwo mu gihe cy’ubukoloni.”
Ashingiye no ku byakurikiyeho, Perezida Kagame yavuze ko ayo mateka akwiye kuba ishingiro rw’imitekerereze n’imikorere y’Abanyarwanda muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko hirindwa ko amakosa yagejeje igihugu ahabi, yakongera.
Avuga ko muri iki gihe urubyiruko ari rwo igihugu gihanze amaso kuko abakuze ‘bari kubyina bavamo.’
Ati: “Ubu navuga ko igihe ari icyanyu, ni mwebwe tureba ubu. Twebwe turabyina tuvamo. Iyo ubyina uvamo rero uribaza uti ukurikiye ni nde? Ameze ate?”
Kubera ko hari abakiri bato bashobora kumva ko izo nama zitazagira icyo zibarebaho, Perezida Kagame yababuriye ko babyanga babyemera nibitwara nabi ari bo bizagaruka.
Ngo nibo bizagwa hejuru nibiramuka bigenze nabi, yungamo ko akenshi isi itanga ibintu bibi bityo ko ibyo bakwiye guhora babizirikana aho bari hose n’ibyo bakora byose, bakirinda ko ibintu byazabakomerana.
Kagame kandi yongeye kugaruka ku ngaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge mu rubyiruko, avuga ko iyo ubwenge buyobye bidindiza nyirabwo.
Mu masomo izo ntore 769 zahawe harimo no kurasa, kumenya amateka y’u Rwanda ndetse hari n’abahigiye Ikinyarwanda cyo ku rundi rwego kirimo kwivuga, ibisakuzo n’andi magambo yerekana umwimerere w’ururimi rw’Abanyarwanda.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko abatojwe baje basanga abandi 5.216 batojwe mu byiciro 15 byabanje.
Yagaragaje ko iri torero ryari rifite umwihariko w’uko ryarabereye mu Kigo cy’amahugurwa cya Gabiro, aho kuba i Nkumba ryari risanzwe ribera no kuba harongerewe umubare w’abaryitabiriye.
Ngo abaryitabiriye kuri iyi nshuro ndetse na bagenzi babo muri rusange, bamenye ko ak’imuhana kaza imvura ihise, biyemeza kuba banyamwishakamo ibisubizo, kutazifata mapfubyi bategereje ko hari undi uzabazanira igisubizo cy’iterambere…ahubwo bahagurikura kwiteza imbere.
Abitabiriye iki cyiciro barimo Abanyarwanda baba cyangwa biga mu mahanga, abanyeshuri bo mu mashuri mpuzamahanga yisumbuye, abo muri kaminuza, n’abitwaye neza ku Rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13.

