Umuraperi B-Threy Ashima Uruhare Rudahigwa Yagize Mu Mibereho Y’Abanyarwanda

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Bertrand Muheto wamamaye nka B-Threy

B-Threy yasobanuye icyamuteye kwita Mixtape ye nshya ‘Muheto 3 Mutara’, avuga ko yabikoze agamije kugaragaza uruhare Mutara III Rudahigwa(1911 – 1959) yagize mu mibereho myiza y’Abanyarwanda bo mu gihe cye.

Amazina ye asanzwe ni Bertrand Muheto.

Avuga ko iyi Mixtape ye igamije kwerekana ko uruhare yifuza kugira mu miziki w’Abanyarwanda b’ubu, bikajyanirana no gusigasira umuco n’imigirire gakondo y’Abanyarwanda irimo n’ibyagirira akamaro ab’ubu.

Iyi Mixtape ikurikira ‘Muheto 1’ na ‘Muheto 2 Mushya’, zari zigizwe n’indirimbo ze bwite ndetse n’izindi yakoranyeho n’abahanzi batandukanye.

Yabwiye bagenzi bacu ba  InyaRwanda, B-Threy ko ubwo yatekerezaga kuri iyi Mixtape, yagenzuye aho ahagaze mu muziki, aesesengura ibyo abamukikije bashaka ko yibandaho mu miziki we.

Ati: “Byaturutse ku kuntu mpagaze mu muziki. Narabitekereje, ndeba ku kuntu meze, ku nshuti yanjye, uko nkora ibikorwa byanjye, umuryango wanjye kuva ku mwana wanjye kugera ku mugore wanjye.”

Hiyongereyeho no gutekereza ku byo abafana be bifuza n’insanganyamatsiko yajya agarukaho kenshi.

Ati: “Ikindi narebye ni icyo abafana banyifuzaho. Hari n’ingingo bo bifuzaga ko mvugaho, ndavuga nti ubwo umwami ni we ugomba kuvuga, ni yo mpamvu nabyise ntyo.”

Kuri we, ‘Muheto 3 Mutara’ ni uburyo bwo gushyira hamwe uko yiyumva, uko abafana bamubona n’umwanya yumva afite mu muziki.

Yavuze ko asanga kwigana ibyo umwami Mutara III Rudahigwa yakoze byaba ingirakamaro.

B-Threy avuga ko nk’uko Mutara III Rudahigwa yabaye intwari yagejeje ku Banyarwanda byinshi byiza, nawe akwiye kumwigana mu buryo akoramo umuziki.

Ati: “Ibigwi nasanishe na Mutara III Rudahigwa bijyanye n’ibyo yakoreye u Rwanda. Ni we wasirimuye u Rwanda, kandi mu mateka ni ko tubyumva.”

Ibi B-Threy abihuza n’umuziki we, aho yumva ko ibyo yakoze mu guteza imbere Kinyatrap na byo bishobora kugira uruhare mu kuzamura no guha umwihariko umuziki nyarwanda.

Umwami Mutara III Rudahigwa yabaye umwami kuva mu 1931 kugeza mu 1959, umwaka yapfiriyemo i Bujumbura.

Mutara III Rudahigwa. Ifoto@ Reddit

Ku wa 25 Nyakanga(7) 1959, ni bwo inkuru y’incamugongo yageze i Nyanza ivuga ko Mutara III Rudahigwa yatanze.

Ubu yashyizwe mu cyiciro cy’Imena mu ntwari z’u Rwanda, zikaba zibukwa buri mwaka ku wa 1 Gashyantare, Umunsi w’Intwari.

Mu mateka y’u Rwanda, Rudahigwa azwi ku mpinduka zitandukanye yazanye mu mibereho y’Abanyarwanda, harimo guca ubuhake.

Urukundo yagiriraga Abanyarwanda rwagaragajwe cyane mu gihe cy’inzara ya Ruzagayura, aho yemeye gutanga inka ze kugira ngo zifashe abaturage bari mu kaga.

Mu 1942, Rudahigwa yabaye umwami wa mbere w’u Rwanda washakanye n’umwamikazi basezeranye muri Kiliziya Gatulika nyuma yaje kubatizwa ahabwa amazina ya Charles Léon Pierre.

Rudahigwa kandi ni umwe mu banyarwanda b’ingenzi bagaragaje ubushake bwo kurwanya ubutegetsi bw’abakoloni.

Yandikiye Umuryango w’Abibumbye asaba ko Abanyarwanda bahabwa uburenganzira bwo kwiyobora.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *