Shampiyona Ya BK Pro League 2026-2027 Yatangajwe

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Rwanda Premier League -ari nayo itegura shampiyona y’u Rwanda ya Football ubu isigaye yitwa BK Pro League- yatangaje uko amakipe yo mu kiciro cya mbere cyayo azahura.

Ni ingengabihe yatangajwe kuri uyu wa Kabiri italiki 17, Kanama (8) 2026, igaragaza uko imikino y’iyi shampiyona izatangira ku italiki 04, Nzeri(9) uyu mwaka izagenda.

Ku ikubitiro, Kiyovu Sports izakina na Gorilla FC, Amagaju FC akine na Étoile de l’Est, Etincelles FC ikine na Sunrise FC naho Marine FC ikine na AS Kigali, aha hakazaba ari ku munsi wa mbere w’iyo shampiyona.

Kuri uwo munsi kandi, andi makipe azakina nMukura VS et Loisirs izakina na Gasogi United, Police FC ikine na Gicumbi FC.

Hagati aho, Rayon Sports, APR FC na Al-Hilal SC ntazakina imikino yo ku munsi a mbere wa shampiyona kuko ayo makipe azaba yitabiriye amarushanwa nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

Ku italiki 21, Ugushyingo(11), 2026 nibwo Rayon Sports izakinira na APR FC kuri Stade Amahoro, umukino ukazatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba, icyo gihe shampiyona ikazaba igeze ku munsi wayo wa cyenda.

Uko iyi mikino iteganyijwe kuzagenda.
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *