Nigeria: Bagiye Kwiyamamariza Gusimbura Tinubu

Umwanditsi wa Taarifa
7 Min Read

Muri Nigeria- igihugu gituwe n’abaturage benshi kurusha ibindi muri Afurika- ibikorwa byo kwiyamamariza amatora y’Umukuru w’Igihugu yo mu 2027 byatangiye kuri uyu wa 19 Kanama(8) 2026.

Aya matora azaba ku wa 16 Mutarama(1), 2027 ariko muri iki gihe abakurkiranira hafi ibibera muri iki gihugu bavuga ubuzima buhenze n’amasezerano abiyamamaza bavuga ko bazakora ngo ubuzima buhenduke, biri mu byo bazaheraho bahitamo uzabayobora.

Ubukungu bwifashe nabi, izamuka ry’ibiciro n’umutekano muke ukomeje kwibasira uduce dutandukanye tw’igihugu biri mubingayikishije abaturage, bakaba ari nabyo bazaheraho bagira uwo batora, yaba Bola Tinubu ubwe cyangwa undi mubo bazaba bahanganye.

Perezida Bola Ahmed Tinubu- watorewe kuyobora Nigeria mu mwaka wa 2023-nawe ari kwiyamamariza manda ya kabiri ahagarariye ishyaka rye, All Progressives Congress (APC).

Yakoze impinduka zikomeye mu bukungu kuva yajya ku butegetsi, zirimo gukuraho nkunganire Leta yishyuraga abacuruza lisansi no guhindura uburyo ifaranga ry’igihugu, Naira, rihagaze ku isoko ry’ivunjisha.

Izi mpinduka zashimiwe n’abahanga mu bukungu ndetse n’abashoramari kuko zagabanyije igihombo cya Leta.

Ariko kandi zatumye ubuzima buhenda kuko byagize uruhare mu gutuma  ifaranga rya Nigeria bita Naira rita agaciro, ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi birazamuka cyane.

Umusesenguzi wa politiki ya Nigeria, Afolabi Adekaiyaoja, yabwiye RFI  ko ubukungu ari cyo kibazo gihurizwaho n’abaturage benshi bo mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ati: “Imibereho ihenze ni cyo kibazo gikomeye. Ni cyo kibazo kigera ku bice bitandukanye by’igihugu kandi gikomeza kugira ingaruka ku mutekano no ku iterambere rusange.”

Nubwo ibiciro byazamutse cyane mu myaka ishize, imibare iheruka yerekana ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wagabanutse.

Banki y’Isi ivuga ko mu mwaka wa 2025 abarenga 60% by’Abanya-Nigeria bari munsi y’umurongo w’ubukene w’igihugu, kandi ko ibicirio byo hejuru mu guhaha ibirbwa byakomeje kuzonga imiryango ikennye.

Ubukene n’ubuzima buhenze

Ikibazo cy’ubukene nticyatangijwe na Tinubu kuko cyari gisanzwe gihari mbere y’uko ajya ku butegetsi.

Mu mwaka wa 2019, imibare ya Banki y’Isi yagaragaza ko hafi 40% by’Abanya- Nigeria, bangana n’abaturage hafi miliyoni 83, bari munsi y’umurongo w’ubukene w’igihugu.

Nyuma y’imyaka y’ihungabana ry’ubukungu, ibibazo by’ifaranga, ibiciro by’ibiribwa n’ubushomeri, Banki y’Isi ivuga ko mu 2025 igipimo cy’abari munsi y’umurongo w’ubukene w’igihugu cyageraga kuri 63%, mu gihe cyari 61% mu 2024.

Ibi bituma ubukungu n’igiciro cy’ubuzima biba bimwe mu bibazo by’ingenzi bishobora kugena uko abaturage bazatora muri 2027.

Umukozi wa Leta witwa Afolayan Abdullahi, ufite imyaka 42, yavuze ko ubukungu n’igiciro cy’ubuzima ari byo akenshi bimubuza gusinzira ndetse ko ateganya gutora Tinubu.

Umutekano muke uracyari ikibazo gikomeye

Nigeria kandi ihanganye n’ibibazo bikomeye by’umutekano. Mu majyaruguru y’Uburasirazuba hari ibikorwa by’imitwe y’abarwanyi b’Abajihadiste, mu gihe mu Majyaruguru no Hagati mu gihugu hakomeje ibikorwa by’amabandi yitwaje intwaro ashimuta abantu akanabacuza utwabo.

Hari kandi amakimbirane hagati y’abahinzi n’aborozi ashingiye ku butaka n’umutungo kamere n’ibibazo by’imitwe ishaka ubwigenge mu Majyepfo y’Uburasirazuba.

Banki y’isi ivuga ko ibyo bintu byose birimo gushimuta abantu n’abashaka ubwigenge bw’ahantu runaka, biri mu bikomereye ubuyobozi bwa Nigeria mu myaka yahise n’indi izakurikiraho.

Umusesenguzi Ladd Serwat wo mu kigo ACLED yavuze ko urugomo rwiyongereye kuva mu 2024, cyane cyane bitewe no gukwirakwira kw’amabandi hirya no hino mu Majyaruguru no rwagati mu gihugu n’imirwano yiyongereye mu Ntara ya Borno, intara izwi cyane nk’umutima w’ibikorwa by’imitwe y’abajihadiste.

Amatora ya 2027: Tinubu azongera guhura n’abo bahatanye

Aya matora azaba asa nayo mu mwaka wa 2023, kuko Tinubu yongeye guhangana n’abanyapolitiki bakomeye barimo Peter Obi na Atiku Abubakar.

Mu matora ya 2023, Tinubu yatsinze afite 36.6% by’amajwi, Atiku Abubakar agira hafi 29.1%, naho Peter Obi agira 25.4%.

Umunyapolitiki Rabiu Kwankwaso, wari wagize hafi 6% mu 2023, na we yongeye kugira uruhare muri iyi ntambara ya politiki binyuze mu mikoranire n’uruhande rwa Peter Obi.

Kimwe mu byongera amahirwe ya Tinubu ni imbaraga z’ishyaka rye APC.

Iri shyaka riyoboye Leta rifite ubwiganze muri Sena no mu Nteko Ishinga Amategeko, ndetse rifite abayobozi b’intara 31 kuri 36.

Abasesenguzi bavuga ko kuba abatavuga rumwe n’ubutegetsi batarabasha kwishyira hamwe bishobora gukomeza guha Tinubu amahirwe yo gutsinda.

Umusesenguzi Adekaiyaoja avuga ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaze igihe kinini bahugiye mu bibazo byabo bwite n’amakimbirane y’amategeko, ku buryo batabashije gushyira imbere gahunda isobanutse yatandukana n’iya Tinubu.

Ikibazo cy’uruhare rw’abatora

Ikindi kibazo gikomeye ni uko Abanya-Nigeria benshi batitabira amatora.

Mu matora ya 2023, 27.5% gusa by’abari kuri lisiti y’abatora ni bo batoye, nk’uko raporo ya INEC ibigaragaza.

Iyi mibare yari hasi cyane ugereranyije na 35.6% mu 2019.

Kutitabira amatora bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye, zirimo umutekano muke, kutizera politiki, ibibazo by’ingendo, ndetse no kumva ko gutora nta mpinduka bifatika bizana.

Becky Alegbe, umucuruzi w’ i Abuja ufite imyaka 28, yavuze ko afite uburenganzira bwo gutora mu Mudugudu akomokamo muri Edo State, ariko ko adateganya kujyayo kubera impungenge z’umutekano ndetse n’igiciro cy’ingendo cyazamutse cyane.

Ati: “Nigeria ntabwo itekanye—hari iterabwoba, abashimuta abantu n’amabandi ahantu hose.”

Yavuze kandi ko ibiciro by’ingendo byikubye inshuro eshanu kandi ko hari impungenge z’uko mu gihe cy’amatora hashobora kuzaba ibyo kwiba amajwi.

Amatora azaba ryari?

Komisiyo y’Amatora muri Nigeria, INEC, yashyize ku mugaragaro ingengabihe y’amatora ya 2027.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe ku wa 16 Mutarama(6) 2027, naho ay’abayobozi b’intara n’Inteko z’intara ateganyijwe ku wa 6 Gashyantare(2) 2027.

Kuva ku wa 19 Kanama (8)2026, amashyaka yatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ku mugaragaro ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

INEC kandi yashimangiye ko gahunda y’amatora igomba gukorwa ikurikije amategeko kandi ko abaturage, amashyaka n’abakandida bose bafite inshingano yo kugira uruhare mu matora akozwe mu mahoro kandi yizewe.

Icyo amatora ya 2027 ashobora gusobanura kuri Nigeria

Amatora ya 2027 azaba isuzuma rikomeye kuri Perezida Tinubu n’ishyaka APC.

Abaturage bazareba niba impinduka zakozwe mu bukungu zaratangiye kubagezaho umusaruro bari bazitezeho cyangwa niba ubuzima buhenze n’ubukene bikomeje kubazengereza.

Ku rundi ruhande, abatavuga rumwe bashobora kuzuririra kuri iki kibazo, bagatesha agaciro politiki za Tinubu bagamije kumwangisha rubanda ngo ntatorwe.

Ariko ikibazo gikomeye kuri bo ni ukutavuga rumwe ku mukandida umwe ushobora guhangana na Tinubu.

Muri make, ubukungu, ubukungu, umutekano muke n’ubushobozi bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwo kwishyira hamwe ni byo bishobora kuba ku isonga mu kugena uko amatora ya Nigeria yo muri 2027 azagenda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *