Kayikwamba Niwe Wakiriye Ndayishimiye Akigera i Kinshasa

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Perezida w’u Burundi akaba na Perezida uriho ubu w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), H.E. General Évariste Ndayishimiye, yageze i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 20 Kanama(8) 2026.

Akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya N’djili, Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane Mpuzamahanga n’Abanye-Congo baba mu mahanga wa RDC, Madamu Thérèse Kayikwamba Wagner.

Perezida Ndayishimiye yagiye muri RDC ku butumire bwa mugenzi we, Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, aho azitabira ibikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 Ishuri Rikuru ry’Amasomo y’ingabo (CHESD) rimaze rishinzwe.

Azanasangira n’abandi mu gikorwa cyo kurangiza umwaka w’amashuri wa 2025-2026 no gutangiza umwaka w’amashuri wa 2026-2027.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *