Ubushinwa: Uruganda Rwaturitse Abantu 26 Barapfa

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Mu Bushinwa habereye impanuka yatewe n’iturika ryabereye mu ruganda ubwo bizihizaga iminsi mukuru rihitana abantu 26, abandi 61 barakomereka.

Ibikorwa by’ubutabazi byakorewe muri urwo ruganda rwa Huasheng Fireworks ruherereye mu mujyi wa Liuyang mu Majyepfo y’igihugu, nyuma y’uko iturika ryabaye ku wa Mbere nyuma ya saa sita ritumye ubuyobozi bwimura abantu bose bari mu ntera ya kilometero eshatu uvuye ku ruganda.

Abatabazi barenga 1,500 boherejwe aho byabereye, bafashijwe n’imbwa, drones n’imashini zikoresha ikoranabuhanga (robots) ngo hazimye kandi batabare ababa bagihumeka.

Polisi iri gukora iperereza ku cyateye iryo turika kandi BBC yanditse ko yafatiye ingamba abayobozi b’urwo ruganda bari babishinzwe, nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru rya Leta.

Ubuyobozi bwavuze ko urwo ruganda rwakorerwagamo amasasu ndetse ko ububiko bubiri bw’ifu y’amasasu (gunpowder) bwari muri urwo ruganda ari bwo bwateje ibibazo buba n’intambamyi mu gihe cy’ubutabazi.

Uretse kwimura abaturage bari hafi aho, abatabazi banashyizeho ingamba zo gutuma aho hantu hagira ubuhehere kugira ngo hirindwe andi makuba ashobora gukurikiraho mu gihe cy’ubutabazi.

Ingaruka z’iryo turika zari zikomeye cyane ku buryo n’ibirahuri by’amadirishya by’inzu ziri hafi byamenetse, nk’uko umunyamakuru wa CCTV yabitangaje ari aho byabereye.

Raporo ya CCTV ivuga ko abakomeretse bari hagati y’imyaka 20 na 60, kandi bamwe bakomerekejwe n’ibice by’inyubako byabagwiriye.

Perezida Xi Jinping yasabye ko hashyirwamo imbaraga zose mu gushakisha ababuze no gutabara abakomeretse, anategeka ko hakorwa iperereza kugira ngo abateye iyo mpanuka babibazwe.

Ku wa Kabiri, ubuyobozi bw’aho byabereye bwatangaje ko buri gukurikirana ubuziranenge bw’amazi n’umwuka muri ako gace, kandi ko kugeza ubu, ibintu bimeze neza.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Beijing News, umwe mu baturage utuye hafi ya kilometero imwe uvuye ku ruganda yavuze ko abaturage basigaye banyura izindi nzira kuko amabuye yatewe n’iryo turika yasakaye mu muhanda.

Ati: “Ibirahuri byo mu madirishya y’inzu zacu byamenetse n’inzugi z’icyuma zangiritse cyane.”

Undi yavuze ko yamaze kuva muri uwo mudugudu kubera ubwoba.

Umujyi wa Liuyang ukorerwamo ibintu bituritswa mu minsi mikuru bita fireworks ndetse ukaba uvugwa nk’uri ku isonga ku isi mu kubikora.

Impagarara nk’izi zibera mu nganda n’amaduka akora cyangwa acuruza ibi bisasu si nshya mu Bushinwa, kandi akenshi zitwara ubuzima bw’abantu.

Muri Gashyantare, 2026 abantu 12 bahitanywe n’iturika ryabereye mu iduka ribicuruza mu Ntara ya Hubei.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *