Ku mbuga nkoranyambaga hari kwamamarizwa igitaramo kizaba mu gihe kiri imbere kigahuza umuhanzi Diamond Platnumz hamwe na mugenzi we wo mu Rwanda Bruce Melodie.
Abo bombi bamaze igihe bakoranye indirimbo bise Pom Pom.
Muri icyo gitaramo kandi hazaririmba na Nel Ngabo, DJ Marnaud n’undi witwa Etania uri mu bavugwaho kuvanga umuziki bazwi kandi b’abahanga muri Uganda.
Iki gitaramo kizayoborwa na Rocky Try afatanyije n’umunyarwenya Michael Sengazi, kikazabera muri parikingi ya BK Arena ku wa 29 Kanama(8) 2026.
Abanyarwanda n’abanyamahanga bifuza kuzitabira iki gitaramo kidasanzwe, baragura amatike ku rubuga rwa tiquet.rw.
Mu minsi ishize kandi Diamond yashyize u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bizakirirwamo ibitaramo biri muri gahunda ye yise ‘Retro Tour’.
Si ubwa mbere azaba ataramiye mu Mujyi wa Kigali kuko urebye neza yabitangiye mu mwaka wa 2015.
Ubwo yaherukaga mu Rwanda hari mu mwaka wa 2023 mu gitaramo kiswe Trace Awards ndetse na Giants of Africa Festival.

