Minisiteri y’uburezi n’Ikigo NESA batangaje ko ibyavuye mu bizaminii by’amashuri abanza n’ayo mu cyiciro rusange byerekana ko umwana wahize abandi mu biga mu mashuri abanza ari uwo mu Karere ka Bugesera witwa Rwego Mutijima Bruno wigaga kuri Ecole International la Racine.
Uwo mwana yabuze ibice bine ngo agire 100% uwamukurikiye we yagize amanota 99.4%
Uwa Gatatu nawe yiga mu Kigo cyo mu Bugesera kitwa Wisdom School Bugesera.
Mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, abatsinze ibizamini bya Leta ni 88,21% mu mashuri abanza na 85,7% mu Cyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye.
Muri bo abakobwa mu mashuri abanza ni 87,1% mu cyiciro rusange bakaba 82,63% naho abahungu mu mashuri abanza ni 89,59% naho mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bakaba ari 89,8%.
Ikindi cyagaragajwe ni uko abana bigaga baba ku ishuri ari 17.412 ari bo batsinze mu gihe abigaga bataha ari ibihumbi birenga 240.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi, Irere Claudette, n’Umuyobozi Mukuru wa NESA Dr. Bahati Bernard, Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana nibo bari bayoboye iki gikorwa cyabereye muri Camp Kigali.
Imibare ya NESA igaragaza ko abanyeshuri bose bakoze ibizamini by’amashuri abanza ari 277, 579 kandi ko 88.21% ari bo babibitsinze bavuye kuri 75.6% mu mwaka w’amashuri wa 2024-25.
Umwana wabaye uwa mbere mu bizamini by’amashuri abanza yahembwe mudasobwa.

