Uwamariya Léontine wiga ku ishuri ISF Nyamasheke na mugenzi we wo mu Mujyi wa Kigali witwa Musonga Isimbi Olla(ugaragara ku ifoto) wiga muri FAWE Girls School banganyije amanota baba aba mbere mu bakoze ibizamini by’amashuri yisumbuye, icyiciro rusange.
Bombi bagize amanota 98.7 ku ijana.
Uwamariya ntiyashoboye kuza i Kigali ahatangiwe ibihembo.
Icyakora Musonga yabwiye itangazamakuru ko kuba ababyeyi baramubaye hafi, bakamuba ibyo akeneye byose, agasenga, akiga ashishikaye, biri mu byamuteye gutsinda abandi bose mu gihugu.
Ati: “ Kwiha gahunda yo kugera ku bintu byinshi kandi bikomeye, gukora cyane no kuba ababyeyi barampaga ibyo nkeneye, bakangira inama buri munsi.”
Avuga ko akurikije uko abona ibintu, asanga nta kizamubuza kugera kure heza hashoboka, akavuga ko aziga ubuhanga bwo gukora imiti, abo bita ‘pharmaceutical scientists’.
Furaha Betty, akaba umubyeyi wa Uwamariya avuga ko kuba umwana we yatsinze ku rwego nka ruriya ari icyubahiro ku muryango kandi ko n’amasengesho yabigizemo uruhare.
Ati: “ Namutoje gusenga, mushakira amafaranga y’ishuri kandi ntacyo yashatse ngo nkibure.”
Avuga ko azakomeza kuba hafi y’umukobwa we, kandi ko afite icyizere ko ibintu byose bizakunda nibabifashamo n’Imana.

