U Rwanda Rushaka Ko Ikibaya Cya Rugezi N’Ibiyaga Bya Burera Na Ruhondo Biba Pariki

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Abakerarugendo bagashya ubwato mu kiyaga cya Ruhondo. Ifoto: Rwanda Eco Company and Safaris.

Niba ibintu bigenze uko byateguwe, mu mwaka wa 2028, ikibaya cya Rugezi n’ibiyaga bigikikije ari ibyo Burera na Ruhondo bizaba byararangije kugirwa pariki y’igihugu.

Ni umushinga uri muyo RDB iteganya kuzakora nk’uko Juliana Muganza Kangeri uyobora uru rwego mu buryo bwungirije yigeze kubibwira Inteko Ishinga amategeko mu mezi yatambutse.

U Rwanda rusanganywe gahunda y’uko ubukerarugendo bwose uko bwakabaye buzajya burwinjiriza Miliyari $1 ku mwaka.

Gushyiraho iyi pariki bizagendana kandi no guhanga indi pariki y’ibirwa biri mu kiyaga cya Kivu bigera ku 113, ibyinshi muri byo bikaba muri Rutsiro.

Umuhanga mu kurengera ibidikukikije witwa Dr Déo Ruhagaze aherutse kubwira itangazamakuru ko kurema izo pariki ari ikintu gikwiye kuko kizatuma ibinyabuzima bibaho neza, bitabangamiwe n’ibikorwa byinshi bya muntu.

Ashima kandi ko umugambi ari uguhanga pariki ebyiri icyarimwe.

Ati “Zizaba ari Pariki ebyiri zitandukanye. Pariki y’igishanga cya Rugezi n’ibirwa byo mu Biyaga bya Burera na Ruhondo na Pariki y’Ibirwa byo mu Kiyaga cya Kivu. Hari itsinda ry’inzobere zirenga 30 ziri kwiga uko uyu mushinga washyirwa mu bikorwa”.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima witwa Prof Elias Bizuru aherutse kubwira bagenzi bacu ba IGIHE ko mu bushakashatsi bakoze ku birwa byo mu Kiyaga cya Kivu, basanze bituyemo ibinyabuzima byihariye bitaba abandi.

Ibyo birimo amoko 28 y’amafi, kikabamo udukoko bita inzibyi, akemeza ko kukigira pariki birimo inyungu z’ubukerarugendo, izo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’inyungu ku baturage no ku gihugu.

Igishanga bita Rugezi n’ibiyaga bya Burera na Ruhondo byose birihariye.

Ni igishanga kinini cyo ku butumburuke bwo hejuru, gifite ubuso bwa hegitari 6,735, gikora kuri Burera na Gicumbi, mu Majyaruguru y’u Rwanda, kikaba kiri ku butumburuke bwa metero 2,100 uvuye ku nyanja, kandi kigira uruhare mu kuyungura amazi y’isoko atembera mu nsi y’ubutaka akazakomeza akazaba isoko y’ingenzi y’amazi yerekeza mu Ruzi rwa Nili.

Twubukiranye ko uruzi rwa Nili ari rwo rurerure kurusha izindi ku isi.

Igishanga cya Rugezi giturukamo amazi menshi akoreshwa mu Ntara y’Amajyaruguru, hakiyongeraho n’akoreshwa mu ruganda rutunganya amashanyarazi rwa Ntaruka.

Ibinyabuzima bigituyemo, ubutumburuke bwacyo n’ibindi biranga ikibaya cya Rugezi bituma kiba ubuturo bwa kimwe cya kabiri cy’imisambi yose iri mu Rwanda itororewe mu ngo.

Umutekano uri muri iki kibaya utuma imisambi igitereramo amagi, ikororoka ari myinshi.

Abahanga bavuga ko ubu gituwe n’imisambi 378 ivuye ku misambi 71 cyari gifite mu mwaka wa 2015.

Muri kiriya kibaya kandi hari mo icumbi ry’ibikururanda, intubutubu, ibimera, inigwahabiri n’ibindi binyabuzima by’amoko anyuranye.

Ibi biyaga by’impanga bya Burera na Ruhondo na mbere y’uko byagirwa pariki, bisanzwe ari bimwe mu byiza nyaburanga u Rwanda rufite.

Mu kiyaga cya Burera habamo ibirwa icyenda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *