Amakimbirane hagati ya Turikiya na Isiraheli yarushijeho gukomera nyuma y’uko igitero cy’indege cya Isiraheli cyibasiye ikibuga cy’indege cya gisirikare cya Siriya hafi y’umupaka wa Turikiya.
Icyo gitero cyabaye nyuma y’iminsi mike Turikiya, Arabiya Sawudite na Pakisitani basinye amasezerano mashya y’ubufatanye mu bya gisirikare.
Ankara yamaganye bidatinze igitero cya Isiraheli cyabaye ku wa Kabiri ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Abu Duhur muri Siriya, giherereye ku birometero 70 uvuye ku mupaka wayo, ivuga ko icyo gikorwa kinyuranyije n’amategeko kandi ko ari ukurengera ubusugire bwa Siriya.
Turikiya ni umufatanyabikorwa w’ingenzi w’ubuyobozi bushya bwa Siriya.
Isiraheli yasobanuye ko igitero cyayo cyari gifite impamvu, ishinja Turikiya gushaka kwagura ibikorwa byayo bya gisirikare muri Siriya, ibyo Isiraheli ibona nko kuyototera.
Umuhanga ku bibazo bya Turikiya, Gallia Lindenstrauss wo mu Kigo cya Isiraheli gishinzwe Ubushakashatsi ku Mutekano yagize ati: “Isiraheli ihangayikishijwe no kuba Turikiya iri muri Siriya, kandi icyifuzo cya Turikiya cyo kugira uruhare runini mu hazaza ha Siriya gihangayikishije Isiraheli.”
Yongeyeho ati: “Hari impungenge ko Turikiya izashyira ibirindiro byayo bya gisirikare muri Siriya.”
Amakimbirane hagati ya Isiraheli na Turikiya amaze kwiyongera kubera intambara Isiraheli irwana muri Gaza na Libani, ndetse n’uko Ankara ishyigikira Hamas mu buryo runaka.
Ibyo byagiye bihinduka amakimbirane yagutse hagati y’ibihugu byombi ashingiye ku ruhare n’ububasha bifite mu Karere.
Lindenstrauss yagize ati: “Muri rusange, muri Isiraheli hari impungenge z’uburyo Turikiya iri kwiyemeza kugira uruhare runini, haba muri Siriya, mu Nyanja ya Mediterane, mu bindi bice bya Afurika y’Uburasirazuba bwo Hagati ndetse no mu karere mu buryo bwagutse.”
Amasezerano akomeye ya gisirikare
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Turikiya, Arabiya Sawudite na Pakisitani byaravuzwe cyane mu itangazamakuru nyuma yo gusinya amasezerano akomeye ya gisirikare yasinyiwe i Maka muri Arabiya Sawudite.
Aya masezerano azwi nka Mecca Accord, ateganya ko ibi bihugu bigomba gufashanya mu kwirwanaho mu gihe kimwe muri byo cyaba gitewe, mu buryo busa n’ingingo ya 5 y’amasezerano ashyiraho NATO.
Umuhanga mu mibanire mpuzamahanga wo muri Turikiya, Soli Ozel, avuga ko impamvu ikomeye yatumye aya masezerano asinywa ari ukutamenya niba Washington igifite ubushake cyangwa ubushobozi bwo kurinda ibihugu by’incuti zayo muri aka karere, cyane cyane mu gihe amakimbirane ajyanye na Iran yaba akomeje.
Ozel yagize ati: “Nta gushidikanya ko Amerika iri kugaragara nk’umufatanyabikorwa utizewe uko iminsi ishira. Ibihugu byo hirya no hino ku isi, cyane cyane ibyo mu karere kagari ko mu Burasirazuba bwo Hagati, biri gushaka ubundi buryo bwo kwirindira umutekano.”
Iran ivuga ko amasezerano y’icyo yise “NATO y’Abayisilamu” agaragaza ko Amerika igenda igira uruhare ruto mu bibera muri kariya Karere.
Ibihugu byasinye Mecca Accord bibona ko buri kimwe muri byose gifite ubushobozi bushobora kuzuzanya n’ubw’ikindi mu guhangana n’ibibazo bihuriweho.
Ozel yasobanuye ati: “Pakisitani ifite ubushobozi bwa gisirikare kandi ni igihugu gifite intwaro za kirimbuzi. Abanya-Sawudite bafite amafaranga. Turikiya ifite uruganda rw’inganda z’ingabo rurimo gutera imbere ndetse n’ingabo nyinshi. Ivuga ko nta gihugu na kimwe ihanganye na cyo, ariko ntekereza ko ibyo bihugu bitatu bihuriye ku gitekerezo cy’uko Iran ari igihugu gihungabanya umutekano, kimwe n’uko bimeze kuri Isiraheli.”
Mecca Accord yitezweho kuzateza imbere ubufatanye mu bya gisirikare no mu bijyanye n’ubutasi, mu gihe biteganyijwe ko Arabiya Sawudite izagira uruhare mu guteza imbere urwego rwa Turikiya rukora ibikoresho bya gisirikare, rumaze kwaguka.
Ariko abasesenguzi benshi babona ko Iran na Isiraheli ari byo bibazo by’ingenzi aya masezerano agamije gucungana nabyo.
Asli Aydintasbas wo mu kigo Brookings Institution cyo muri Amerika yagize ati: “Aya masezerano agamije kugaragariza Iran na Isiraheli ko nibakomeza politiki zirimo gukoresha imbaraga no guhangana, bazisanga batagifite umwanya ukomeye mu karere.”
Turikiya yo izaba umufatanyabikorwa w’ingenzi ariko utoroheye Uburayi mu by’umutekano.
Imirongo ibiri y’ubufatanye mu Burasirazuba bwo Hagati
Nubwo Iran iherutse kugaba ibitero kuri Arabiya Sawudite, Aydintasbas avuga ko Mecca Accord ifite ingingo ivuga ko ibihugu bigomba gufashanya mu kwirwanaho—bitavuze ko igitero kuri kimwe gifatwa nk’igitero kuri byose bityo ko Turikiya na Pakisitani bitazinjizwa mu ntambara na Iran.
Ati: “Turabizi ko nta bushake bafite bwo kwivanga muri iyo ntambara. Ariko bivuze ko ubufatanye bwa gisirikare hagati yabo buziyongera.”
Guhangana n’ibitero by’inyeshyamba z’aba Houthi mu Nyanja Itukura bigabwa ku bwato butwara ibikomoka kuri peteroli bya Arabiya Sawudite bishobora kuba ikizamini cya mbere gikomeye cy’ubu bufatanye.
Ariko Aydintasbas aburira ko Mecca Accord itazasimbura Amerika “nk’umurinzi mukuru w’umutekano” w’akarere ibihugu bivugwa aha biherereyemo.

Ahubwo avuga ko aya masezerano arebana cyane no gusaranganya inshingano z’umutekano, ibintu bihuye n’umurongo mugari Washington ishaka gukurikiza.
Washington yagaragaje ko ishyigikiye aya masezerano, kandi ngo ibiganiro byo kuyagura no kwinjizamo ibindi bihugu binyamuryango byaratangiye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turikiya, Hakan Fidan, yagaragaje ko Misiri ishobora kuba igihugu kizinjira muri aya masezerano bidatinze.
Ibinyamakuru byo muri Turikiya bivuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri azahura na bagenzi be bo muri Arabiya Sawudite, Turikiya na Pakisitani mu nama izabera i Istanbul mu mpera z’uku kwezi(8).
Lindenstrauss yagize ati: “Ibibera muri Misiri bihangayikishije cyane Isiraheli.”
Ariko yemera ko Mecca Accord ishobora kuba amahirwe kuri Isiraheli, kubera ko ibihugu bifitanye umubano na Isiraheli na byo bifite impungenge zijyanye n’aya masezerano.
Isiraheli isanzwe ifitanye umubano wa hafi cyane n’Ubugereki, Chipre, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’Ubuhinde.

