Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe avuga ko nubwo u Rwanda muri Werurwe(3) 2025 rwacanye umubano n’Ububiligi, kuvugana byakomeje. Icyakora avuga ko nta kintu ibyo biganiro byari byageraho gifatika.
Yabibwiye televiziyo ikorera kuri murandasi yitwa Igicaniro TV ya Egide Ruhashya, umwe mu bana batatu ba Colonel( watabarutse) Epimaque Ruhashya.
Nduhungirehe yavuze ko ubwo u Rwanda rwacaga umubano n’Ububiligi byatewe n’uko bwashakaga ko isi yose irukomanyiriza.
Ati: “ Ababiligi bashakaga ko isi idukomanyiriza. Kuba amahanga yatunenga, ntitubyanze kuko uretse nabo n’andi mahanga aratunenga. Ububiligi bwari bwafashe iya mbere mu gushaka ko u Rwanda barukatira inkunga zose z’ibihugu, byaba Uburayi bwunze ubumwe, IMF, yaba Banki y’isi, bose bahagarika inkunga bageneraga u Rwanda.”
Avuga ko ibyo byaje bisanga n’ubundi ibibazo byigeze kuranga umubano w’u Rwanda n’Ububiligi wabaye mubi mu myaka 32 ishize, harimo n’uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ruhashya yifuzaga kumenya uko umubano w’u Rwanda n’Ububiligi uhagaze cyane cyane ko Ububiligi ari bwo bubamo Abanyarwanda benshi baba mu mahanga.
Nduhungirehe yashimangiye ko umubano w’u Rwanda n’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose ushingiye ku bwubahane bugamije inyungu ibihugu bisangiye.
Ku byerekeye aho umubano uhagaze, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yavuze ko ugihagaritswe kubera ko nta cyemezo cyo kongera kuwuzahura kirafarwa, gusa ngo ibiganiro birakomeje.
Mbere y’uko umubano w’u Rwanda n’Ububiligi uzamo igitotsi, hari umuryango w’Ababiligi ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga Enabel wakoraga mu bikorwa binyuranye bigamije iterambere ry’abaturage.
Amakuru Taarifa Rwanda ikesha umwe mu bantu barenga 100 bahoze bakorera Enabel avuga ko abo bakozi ubu bakora bayobowe n’Ubuyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Ku wa 17 Werurwe(3) 2025, u Rwanda rwahagaritse umubano n’u Bubiligi, bituma gahunda z’imikoranire y’ibihugu byombi zihagarara.
Ibi byagize ingaruka kuri gahunda ya Enabel yari iteganyijwe mu Rwanda mu 2024–2029.
Ariko Enabel ubwayo iracyafite ibikorwa n’ibiro mu Rwanda. Urubuga rwayo rugaragaza ko ifite ibiro i Kiyovu, Kigali, ndetse ikigaragaza nk’ikigo gikora ibikorwa mu Rwanda.
Hari n’amasoko n’imishinga ya Enabel mu Rwanda ikiri gukorwa muri 2026. Urugero, Enabel ifite ibikorwa bijyanye n’ubuhinzi, ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga ariko amatariki yo gusoza muri Kanama na Nzeri(9), 2026.
Mu kiganiro kivugwa haruguru, Nduhungirehe yagarutse no ku mpamvu ari ngombwa kwizera ko Louise Mushikiwabo ari we uzatorerwa kuyobora Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaranda, OIF.
Mu kubyemeza atyo, Olivier Nduhungirehe avuga ko ibyo Mushikiwabo yakoze muri manda ebyiri amaze ayobora uwo muryango, ubwabyo byivugira.

