Imvura nyinshi yaguye mu mpera z’icyumweru gishize yateje inkangu yaberereye ahantu hari ikimpoteri rusange, iridukira abantu abagera kuri 30 barahagwa.
Mbere y’uko ibi biba, Guverinoma yategetse abatuye n’abakorera aho hantu kuhava ariko babigendamo gake.
Inkangu yatewe n’isandara ry’ikimpoteri kandi uretse abantu 30 cyahitanye, hari abandi benshi EuroNews yanditse ko bakomerekeye muri ibyo byago.
Ibisimu, ingiga z’ibiti, amacupa n’ibindi byari hafi aho byagwiriye abo bantu birabataba, abatabazi basanga hari abapfuye n’abandi bakomeretse, bajyanwa mu bitaro biri hafi aho ngo abagihumeka bitabweho.
Mu itangazo rya Guverinoma haragira hati: “Hashyizweho abakozi n’ibikoresho byinshi kugira ngo hashakishwe abantu bashobora kuba bagitabye mu myanda, gutabara abakomeretse no gukura mu myanda imibiri y’abahitanywe n’iyi mpanuka birakomeje.”
Iryo tangazo ryakomeje rivuga ko hafashwe ingamba zikenewe kugira ngo “abakomeretse bahabwe ubuvuzi” ndetse “n’abagizweho ingaruka n’iyi mpanuka bafashwe.”
Imvura nyinshi yatangiye kugwa cyane mu gitondo cyo ku Cyumweru italiki 23, Kanama(8)2026, imiu itembera mu myanda iri mu kimpoteri cy’i Dar Es Salam, ahari icyimoteri kinini cya Conakry, umurwa mukuru wa Guinea.
Mu minsi yabanjirije iyi mpanuka, Guverinoma yari yategetse abaturage bari batuye hafi y’icyimoteri kuhava, kubera gutinya ko cyasenyuka.
Abenshi bahatiwe kuhava, ariko nk’uko abayobozi b’aho babitangaje, abandi benshi bari bagihari igihe ibyago byabaga.
Dienabou Touré, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, wageze aho impanuka yabereye, yagize ati: “Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo imiryango isigaye yimurirwe ahandi hantu.”
Umuturage wo mu gace ka Dar Es Salam yabwiye AFP ko abaturage baho bari baragerageje kenshi gukumira ko iyi mpanuka ibaho.
Umuhanzi witwa Abou Hamza yagize ati: “Twateguraga inama ikomeye yari buzaduhuze n’abayobozi ariko twabatumiraga ntibaze, ukabona ko babigendamo gake. Ni yo mpamvu uyu munsi, nyuma y’iyi nkangu, nshinja Leta kuko itafashe ingamba zikenewe zo gufunga iki cyimoteri. Kandi bari baradusezeranyije ko bazagifunga, ubu hashize umwaka.”
Guinea ni igihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro, kandi gifite ubutare bwa bauxite bwinshi kurusha ahandi ku isi.
Bauxite ni ibuye rikoreshwa cyane mu gukora aluminium. Iki gihugu kandi gifite ubutare bw’ibyuma, zahabu, diyama n’andi mabuye y’agaciro.
Nubwo Guinea ifite aya mabuye y’agaciro menshi, 43.7% by’abaturage bayo baba munsi y’umurongo w’ubukene w’igihugu, nk’uko Banki y’Isi ibitangaza.
Abagera kuri miliyoni 3.7 muri miliyoni 15.1 z’abaturage bose baba babayeho ku mafaranga ari munsi ya $4.20 (hafi €3.60) ku munsi.

