Tchad Iramagana Ingabo Za Sudani Zongeye Kuyivogera

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Ingabo za Tchad. Ifoto ©Wikipedia

Nk’uko ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Tchad bubitangaza, indege zitagira abapilote (drones) n’indege zisanzwe z’ingabo za Sudani zirashe ibisasu ku butaka bwa Tchad, zirasa imodoka zari zivuye muri Libiya.

Byabaye ku wa Kane tariki ya 20 Kanama(8) 2026 ariko ubutegetsi bubanza kubikoraho iperereza mbere y’uko raporo y’ibyo bwabonye igera mu itangazamakuru.

Nubwo nta makuru yatanzwe agaragaza abari muri izo modoka, umushakashatsi Remadji Hoinathy yabwiye RFI avuga ko bishoboka cyane ko ari abarwanyi bari berekeje muri Sudani kugira ngo bajye gufasha abarwanyi bo muri Rapid Support Force zirwanya ubutegetsi bwa Khartoum, bakaba bari baturutse muri Libiya.

Nyuma y’ibitero by’indege byavuzwe ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 20 Kanama mu gace ka Mourdi, mu Ntara ya Ennedi-Est, hafi y’umupaka wa Sudani, ingabo za Tchad zatangaje ko Sudani yongeye kwinjira ku butaka bw’iki gihugu, kandi ko ibyo bitazakomeza kwihanganirwa.

I N’Djamena, ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Tchad bwavuze ko ibi bikorwa byakozwe n’ingabo za Sudani zikoresheje indege zitagira abapilote zarashe ku modoka zari ziri mu ntera hafi ya kilometero 100 winjiye k’ubutaka bwa Tchad.

Izo modoka zari zikoze umurongo ugizwe n’imodoka icumi zari zivuye muri Libiya zerekeza muri Sudani, zarashwe ubwo zari zigeze ahitwa Erdi Ma, ahantu h’ubutayu buri mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Tchad, hafi y’aho imipaka ya Tchad, Sudani na Libiya ihurira.

Ku ruhande rwa Tchad, nta muntu wigeze agwa muri icyo gitero, gusa kuba byarakorewe ku butaka bwayo, yabifashe nko kuyivogera no kuyishaho umwanduranyo.

Nubwo nta makuru yatanzwe ku bari bari muri izo modoka, umushakashatsi w’Umu Tchad witwa Remadji Hoinathy avuga ko ako gace “ kabamo udutsiko twinshi tw’abagizi ba nabi bahohotera umuhisi n’umugenzi”.

Avuga ko bamwe muri bo bagira uruhare mu bucukuzi bwa zahabu butemewe n’amategeko, mu gihe abandi bashobora kuba bakorana na Saddam Haftar, umuyobozi wungirije w’Ingabo z’igihugu cya Libiya akaba n’umwe mu bahungu ba Marshal Khalifa Haftar, umuyobozi ukomeye mu Burasirazuba bwa Libiya.

Ku bwe, igishoboka cyane ni uko abo barwanyi bakomoka mu bihugu bitandukanye birimo Tchad, Libiya na Sudani bakaba bari berekeje muri Sudani kugira ngo bafashe ingabo za RSF.

Remadji Hoinathy avuga ko aba barwanyi bayoborwa na Jenerali Hemedti bakunze kwifashisha “abantu bitwaje intwaro bemera gukora nk’abacancuro, bagahabwa amafaranga.”

Uyu mushakashatsi avuga kandi ko igikorwa cy’ingabo za Sudani cyo kwinjira ku butaka bwa Tchad ku rugero nk’uru ari ibintu bitari bisanzwe bibaho, kandi ko byongeye kuzamura ikibazo cyo kumenya Tchad izakomeza kwitwara ku ngaruka intambara yo muri Sudani iyigiraho.

Kuki ibibera muri Sudani bigira ingaruka kuri Tchad.

Ubunini bw’ibi bihugu butuma kugenzura umutekano wabyo bigora za Leta kuko bikorerwamo n’imitwe myinshi y’abitwaje intwaro.

Intambara yo muri Sudani igira ingaruka zikomeye kuri Tchad cyane cyane kubera ko ibihugu byombi bihana imbibi ku gice cy’Uburasirazuba bwa Tchad aho gikora ku Ntara ya Darfur, kamwe mu duce twibasiwe cyane n’intambara yo muri Sudani kuva mu mwaka wa 2014.

Ubwo intambara ubu iri kurwanwa muri Sudani yatangiraga ku italiki 15, Mata(4) 2023, yatumye abarenga 918,000 bo muri Sudani bahungira muri Tchad kandi iyi mibare ni iyo muri Werurwe(3) 2026.

Byatumye abatuye mu bice izo mpunzi zikambitsemo babura ibiribwa bihagije, babura amazi, imiti n’ibindi nkenerwa.

Kuba Tchad ari igihugu kisanzwe kigira imvura nke, kwakira impunzi nyinshi kuri urwo rugero byazambije ikibaz

Kuba ibihugu byombi bituranye, bituma ibyago by’uko abarwanyi, intwaro n’ibikorwa bya gisirikare byagera muri Tchad byiyongera.

Urugero, muri Werurwe(3) 2026, hari igisasu cyarashwe na drone kivuye muri Sudani kigwa i Tiné muri Tchad gihitana abantu.

Kuba Intara ya Darfur ituranye cyane na Tchad nabyo bituma iki gihugu kigira ibyago byo kugirwaho ingaruka n’ibibera muri iyo Ntara iri mu zirwanirwamo kurusha izindi za Sudani.

Ibi bituma intara za Tchad za Ouaddaï, Wadi Fira, Sila na Ennedi-Est zikomeje kwakira umubare munini w’abahunga intambara.

Bigendana kandi n’uko hari abacancuro benshi bava muri Tchad bakajya gukorera amafaranga muri RSF, ingabo za Sudani zababona zikabarasa zibasubiza iwabo, ikintu kirushaho kuzamura umwuka mubi hagati ya Khartoum na N’Djamena.

Tchad ubwayo ni igihugu gifite ibibazo byinshi by’ubukene n’ibura ry’ibikoresho ku buryo iyo hari impunzi nyinshi ziyihungiyeho, serivisi zirushaho kuzamba.

UNICEF ivuga ko uturere twakira impunzi turi mu duce dukennye cyane twa Tchad.

Ni yo mpamvu Tchad idashobora gufata intambara ya Sudani nk’ikibazo cy’igihugu cy’abaturanyi gusa kuko iyo imirwano ikomeye, ibihuriramo n’ingaruka nyinshi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *